Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UN batanze amaraso

Ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sntrafurika (MINUSCA), bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso mu rwego rwo gufasha ikigo cy’igihugu cya Santrafurika, gishinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso, cyitwa Centre Nationale de la Transfusion Sanguine.

Ni igikorwa cy’ubukorerabushake cyahuje abapolisi b’u Rwanda 140 bari mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (FPU-1), bari mu gace ka Bangui, aho buri mupolisi yatanze mililitiro 450 z’amaraso, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’abapolisi ba UN muri icyo gihugu CP Christophe Bizimungu, byari muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gutanga amaraso mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso, watangijwe ku itariki ya 28 Kamena 2022.

Ubuyobozi bwa UN mu kubungabunga amahoro muri Santrafurika, bwavuze ko igikorwa cyakozwe n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari ingenzi, kuko bizafasha kurengera ubuzima bw’abantu bakoze impanuka, abarwayi by’umwihariko, abana bagize ikibazo cyo kubura amaraso ndetse n’abarwaye malariya.

Ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Santrafurika cyashimiye abatanze amaraso, ko icyo gikorwa ari ingirakamaro mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri mwabaye indashyikirwa mugaragaje igikorwa cyurukundo muhesheje n’igihugu cyacu ishema

Bikorimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 5-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka