Sandro Shyaka wari washimutiwe muri DR Congo yarekuwe

Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ararekurwa nyuma y’aho bivugiwe ko yaba yari yashimuswe na FDLR.

Sandro Shyaka
Sandro Shyaka

Amakuru yo kurekurwa kwa Sandro Shyaka yamenyekanye ku mugoroba wok u itariki 14 Gicurasi 2021, ko abari bamufashe bamurekuye nyuma yo kubaha amafaranga menshi.

Ntiharamenyekana umubare w’amafaranga umuryango we wishyuye kugira ngo arekurerwe, icyakora bamwe mu nshuti ze bari mu Rwanda batangarije Kigali Today ko yarekuwe ejo ku mugoroba, akaba yaraye mu mujyi wa Goma.

Uyu ati "Kurekurwa yarekuwe ndetse yaraye mu mujyi wa Goma ntaragera mu Rwanda, na ho kumenya ngo yatanze angahe kugira ngo arekurwe ntitwabimenya kuko hari amakuru avuga ko ayo yasabwe yayakubye, turabimenya nagera mu Rwanda".

Tariki ya 12 Gicurasi 2021 ni bwo Sandro yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

Sandro Shyaka biravugwa ko yashimuswe ajya kureba ibikorwa afite i Masisi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru y’ifatwa rye yari yemejwe n’Umuhuzabikorwa w’imiryango iharanira inyungu z’abaturage (Sosiyete Sivile) ya Goma, Marion Ngavho.

Sandro Shyaka biravugwa ko yari yashimuswe ajya kureba ibikorwa akorera muri RDC
Sandro Shyaka biravugwa ko yari yashimuswe ajya kureba ibikorwa akorera muri RDC

Uwo muyobozi yavuze ko Sandro yari kumwe n’abantu babiri mu modoka bagana mu gikuyu cya Ruvunda, abarwanyi ba FDLR bakamushimutana n’umushoferi we, kandi abamutwaye ngo basabye guhabwa ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika kugira ngo bamurekure.

Ubusanzwe Shyaka ni Umunyarwanda utuye mu Rwanda ariko ibikorwa bye byinsi abikorera mu mujyi wa Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka