Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuyobora Tanzania

Madamu Samia Suluhu Hassan, usanzwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania, amaze kurahirira kuba Perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu.

Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

Madame Samia yarahiriye imbere y’ukuriye ubucamanza, Prof. Ibrahim Juma, umuhango wabereye mu cyumba gifunze cyuzuyemo abantu nk’uko BBC ibivuga, ukaba waciye kuri televiziyo y’igihugu.

Perezida Samia Suluhu Hassan abaye umuperezida wa gatandatu wa Tanzania, na Perezida wa mbere w’umugore uyoboye icyo gihugu.

Akimara kurahira yahise atambuka imbere ingabo za Tanzania zari zakereye akarasisi ka gisirikare, nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo.

Perezida Samia w’imyaka 61, ubu niwe mugore wenyine muri Afurika uyoboye igihugu mu rwego rwa politiki.

Uwo muperezida mushya wa Tanzania azayobora icyo gihugu kugeza muri 2025 ubwo manda yari iya John Pombe Magufuli yari kuzaba irangiye, Magufuli yari muri manda ye ya kabiri yatangiye muri 2020, akaba yaritabye Imana ku ya 17 Werurwe 2021 azize uburwayi.

Tanzania ibaye igihugu cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kiyobowe bwa mbere na Perezida w’ umugore utari uw’inzibacyuho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ni civilisation ? Cg byakwitwa Ikindi ?

Kalinda ka Kabeya kana ka kihula yanditse ku itariki ya: 20-03-2021  →  Musubize

Tuna kuombea madam pelezindenti wa jamuhuri ya TZ MUNGU Akurinde majanga ya Corona tafhadali usifanye kuwa na mwoyo wa kupinga eti Hakuna corona chukuwa hatuwa ni MUNGU Amekuchaguwa Uwokowe Watanzania Kubali chanjo ya Corona asanteni

Man power yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Niko byanditse muri constitutionnel ninako byagenze! Je salue la civilisation de ce grand pays africains qui a tjrs été maître de son avenir! Vive la tanzanie !

Luc yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka