SADC yifuje guhura na EAC ngo baganire ku mutekano wa Kongo
Inama idasanzwe ihuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC yateranye iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), umwe mu banyamuryango.

Mu byo yemeje, ni uko ishaka guhura n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba(EAC) ngo bigire hamwe iki kibazo. Mu ntangiriro, SADC yari yagaragaje ko ari yo yafasha Kongo gusohoka neza mu bibazo irimo, nuko Kongo ihagarika ingabo za EAC zari zaje kuyifasha, maze SADC izana "ubuhanga" bwayo.
SADC yunamiye abasirikare bayo baherutse kugwa ku rugamba uyu muryango wari ushyigikiyemo ingabo za DRC zihanganye n’umutwe wa M23.
Perezida wa Zimbabwe yavuze ko mu bigomba kwigwaho ari ukureba uko ingabo za SADC ziri muri DRC zitongera kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba za M23, kandi agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC gifatirwa umwanzuro urambye.
Aha, yavuze ko kuba abaturage b’ako gace bugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, bikwiye gufatwa nk’ikibazo cy’Akarere kurusha kuba icy’igihugu kimwe.
Abasirikare 17 ba Afurika y’Epfo nibo bamaze kugwa mu bikorwa bya SAMDRC na MONUSCO, naho muri rusange abasirikare babarirwa muri 70 bakomerekeye mu mirwano.
Nyuma y’inama, abagize SADC bemeje imyanzuro 21.
Muri iyo myanzuro, biyemereye ko intego zari zabazanye muri DRC zo gufasha kugarura amahoro batazigezeho.
Bavuze ko bashyigikiye ibiganiro by’amahoro by’i Nairobi n’i Luanda muri Angola nk’abahuza. Icyakora, Angola nk’umuhuza mu kibazo cya Kongo ikaba n’umunyamuryango wa SADC ntiyari ihagarariwe i Harare.
Bavuze kandi ko bashaka kohereza abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bya SADC byohereje ingabo muri Kongo kugira ngo barebe uko ingabo zabo zahagotewe zahava mu mahoro, ndetse bakabona n’uko bacyura imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba, ndetse no gutwara inkomere.
Aha, abari mu nama bashimye igihugu cya Madagascar kcyemeye gutanga inunga y’imiti yo kuvuza abakomerekeye mu mirwano.
SADC kandi yavuze ko izakomeza gushyigikira DRC mu rugamba yise "urwo kurinda ubusugire bwayo".
Ohereza igitekerezo
|