SADC igiye kugoboka abagarutse mu byabo muri Cabo Delgado

Umuryango w’iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), watangaje ko uzashyigikira abatahutse basubira mu byabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bari barahunze kubera ibikorwa by’iterabwoba.

Ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Cabo Delgado, byatangiye mu Kwakira 2017, bikura abaturage mu byabo barenga 820.000, bihitana abandi bagera 3.000.

Wizi Moyo, Ambasaderi wa Malawi muri Mozambique, yatangaje ko uwo muryango urimo gukora ibishoboka kugira ngo ukore ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse utange ubufasha ku miryango irimo gusubira mu turere ikomokamo.

Madamu Moyo yagize ati "Turabizi ko abahuye n’ibibazo bakeneye ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo basubire mu buzima busanzwe, ariko dukurikije ubushobozi n’icyerekezo cyacu, tuzatanga ibyo kurya kugira ngo turinde inzara mu turere twarimo intambara."

Yakomeje avuga ko bibanze ku kubungabunga umutekano rusange, kugarura ituze no kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ikomeje gutera ubwoba abaturage.

Ambasaderi Moyo ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu murwa mukuru wa Cabo Delgado, Pemba, ubwo abahagarariye SADC n’abakomiseri bakuru batangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu muri iyo ntara.

Biteganyijwe ko abadipolomate bazahura n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’ubutumwa bwa SADC muri Mozambike (SAMIM).

SAMIM ihuriwemo n’Ingabo zaturutse muri Angola, DRC, Eswatini, Lesotho, Malawi, Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Uretse SAMIM, Polisi n’Ingabo z’u Rwanda nazo ziri muri Mozambique, aho zagiye mu bikorwa byo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka