Roger Winter wagizwe Umurinzi w’Igihango yitabye Imana

Roger Winter, umwanditsi w’Umunyamerika akaba n’umugiraneza wemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga ubwo yazaga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma akaza kugirwa Umurinzi w’Igihango, yitabye Imana afite imyaka 80, ku ya 25 Mutarama 2023.

Roger Winter
Roger Winter

Roger yahawe imidari ibiri y’Intwari z’Igihugu mu 2010, ariyo umudari w’Uruti ugenerwa umuntu waranzwe n’ibikorwa byo kubohora igihugu ndetse n’umudari w’Umurinzi yahawe ku bw’ibikorwa byo guhagarika Jenoside.

Mu 1994, Roger ni we munyamahanga wa mbere wageze mu Rwanda ndetse agera ahantu hatandukanye habereye ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi, harimo nka Nyarubuye ndetse kandi yakomeje kuba umutangabuhamya w’ibyo yiboneye.

Mu 1999, yanditse muri LA Times avuga ko Amerika yananiwe guhagarika Jenoside.

Azwiho kandi kuba yarakoze ubuvugizi ku bihugu bitandukanye imyaka myinshi, harimo n’ibibazo byaberaga muri Sudani, kugeza ubwo Sudani y’Epfo yageze ku bwigenge abigizemo uruhare mu 2011.

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko yamenye Roger Winter mu ntangiriro y’imyaka ya za 90 muri kaminuza ya Delaware, ndetse ko ari we munyamerika wa mbere watanze impuruza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo ibera mu Rwanda.

Yongeyeho ati “Amahoro washakiraga abandi akuzenguruke mu buturo bwawe bushya, Roger nkunda!”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na we yavuze ko azahora yibukirwa ku ruhare yagize mu gusobanurira amahanga no kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umutima we w’ubugwaneza mu gufasha impunzi. Aboneraho no kwihanganisha abo mu muryango we.

Julianna Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yavuze ko na we yamenye Roger Winter ubwo yariho yimenyereza umwuga muri komite ishinzwe impunzi muri Amerika mu 1996, ndetse ko yashyigikiraga urubyiruko kandi ko yahoragsa ashishikariye gukorera abandi ubuvugizi. Amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Mu 2010, ubwo Winter yahabwaga imidari y’uruti n’umurinzi, Perezida Kagame yagarutse ku butwari bwamuranze, by’umwihariko kugaragariza Isi yose intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Mu rugamba rwa FPR mu gihe cya Jenoside waganiye kenshi n’abanyamakuru, sosiyete sivile y’Abanyamerika, abafata ibyemezo n’inzego z’umutekano, wagaragaye imbere ya Kongere y’Amerika inshuro nyinshi kugira ngo abasangize ubumenyi no kubagaragariza ibibazo by’u Rwanda.”

Umukuru w’Igihugu icyo gihe yavuze ko Roger Winter, yagiye ashishikariza abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika gusura u Rwanda, no gutanga raporo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize uruhare kandi mu kwegeranya inkunga no gukorana n’imiryango itabara imbabare, mu gufasha abarokotse Jenoside no kongera gufasha u Rwanda kwiyuba no kurushakira inshuti.

Perezida Kagame yavuze ko uruhare rwe mu kurwanya akarengane, imbaraga yakoresheje mu gukangurira amahanga kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa mu rugendo rwo kubaka igihugu bizahora bishimwa n’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka