RDC: Uwari Minisitiri w’Ubutwererane yatawe muri yombi

Guillaume Mandjolo wari Minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga, kuva ku itariki 10 Gicurasi 2021 yahagaritswe na Polisi ya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), akurikiranyweho ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika yaburiwe irengero muri Minisiteri yari ayoboye.

Minisitiri Guillaume Mandjolo yatawe muri yombi
Minisitiri Guillaume Mandjolo yatawe muri yombi

Guillaume Mandjolo yafunzwe ku busabe bwa Porokireri mu Rukiko rw’iremezo kubera kunyereza amafaranga nibura 100.000 by’Amadorari ya Amerika.

Ibinyamakuru byandikirwa i Kinshasa bitangaza ko Me Georges Kapiamba yatangaje ko uwo mu Minisitiri yatangiye kubazwa ku byaha acyekwaho, bigira biti “Guillaume Mandjolo wahoze ari Minisitiri w’Ubutwererane mpuzamahanga, yumviswe kandi afungwa kuva ejo n’igipolisi cy’ubushinjacyaha bukuru hafi y’urukiko rw’iremezo, kubera kunyereza umutungo ubarirwa mu bihumbi 100 by’Amadolari yari ashinzwe gucunga. Ubu ni bwo buryo bwo kubazwa ibyo dukora”.

Pépin Guillaume Mandjolo ni umwe mu bagize ishyaka rya ULDC rya Raymond Tshibanda usanzwe ari umuyobozi wa komite ishinzwe ibibazo ya Front Commun pour le Congo (FCC).

Nyuma yo gutorwa kwa Félix Tshisekedi kuba Perezida mu 2019, yinjiye muri FCC, itsinda ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila. Muri Kanama 2019, yagizwe Minisitiri w’Ubutwererane mpuzamahanga, kwishyira hamwe kw’akarere n’umuryango wa Francophonie muri Guverinoma ya Ilunga (Guverinoma ya mbere ya perezida wa Tshisekedi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu ntaho ataniye,numwe wazize 500 000 frw ministre muli Congo ahembwa arenze ayo kure kukwezi muli RDC

lg yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka