RDC: Tshisekedi yahinduye guverinoma havamo batatu

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi, kuwa Kabiri 28 Gicurasi yahinduye guverinoma yinjizamo abaminisitiri bashya abandi bahindurirwa imirimo.

Mu baminisitiri 54 bari muri guverinoma nshya ya Congo, 17 ni abagore barimo na Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa washyizweho ku itariki 01 Mata 2024
Mu baminisitiri 54 bari muri guverinoma nshya ya Congo, 17 ni abagore barimo na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa washyizweho ku itariki 01 Mata 2024

Mu baminisitiri 54 bari muri guverinoma nshya ya Congo, 17 ni abagore barimo na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa washyizweho ku itariki 01 Mata 2024.

Iyi guverinoma yatangajwe n’umuvugizi wa Perezida, Tina Salama, kuri televiziyo y’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Guverinoma yari isanzweho yari irimo abaminisitiri 57.

Guverinoma nshya ya Kinshasa ikuriwe na Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva RDC yabona ubwigenge. Judith Suminwa yasimbuye Sama Lukonde kuwa 01 Mata 2024.

Muri Guverinoma nshya ya Tshisekedi hinjiyemo Kabongo Mwadiamvita wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Jean Pierre Bemba wagizwe minisitiri w’ubwikorezi.

Abandi bashyizwe muri guverinoma ya Kinshasa ni Jacquemain Shabani, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wasimbuye Peter Kazadi Guy, Julien Paluku wigeze kuyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yahawe Minisiteri y’ubucuruzi bwo hanze.

Thérèse Kayikwamba yahawe kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Christophe Lutundula, mu gihe Didier Budimbu yagizwe Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro asimbuye Claude-François Kabulo Mwana Kabulo.

Constant Mutamba yagizwe Minisitiri w’ubutabera asimbuye Rose Mutombo Kiesse, Yolande Elebe Ma Ndembo agirwa minisitiri w’umuco asimbuye Catherine Kathungu Furaha.

Muri iyi guverinoma nshya igomba kwemezwa n’abagize Inteko ishinga amategeko ya RDC, Patrick Muyaya yagumye ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvigizi wa leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka