RDC: Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yitabye Imana

Raphaël Yanyi wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa ruburanisha Vital Kamerhe, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020 azize umutima nk’uko Polisi ya Kinshasa, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, colonel Miguel Bagaya yagize ati “Yumvise atameze neza ajyanwa kwa muganga, ariko umugore we yavuze ko mu gihe bari mu nzira bajyayo umutima we utari ugitera”.

Tariki ya 25 Gicurasi 2020, ni bwo Raphael Yanyi, yoboye urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, aho akurikiranyweho kunyereza miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange.

Uru rubanza Raphael Yanyi yari kuzarusubukura ku itariki ya 3 Kamena 2020, aho ababuranira Kamerhe bari basabye ko hazatumizwa abandi batangabuhamya barimo na Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu. Ni urubanza kandi rukurikirwa imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu RTNC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka