RDC: Perezida Tshisekedi yashinje Kabila gushyigikira AFC ya Corneille Nangaa

Perezida Félix Tshisekedi yashinje ku mugaragaro uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila, kuba ari we watangije Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki ufite n’igisirikare kiyobowe na Corneille Nangaa.

Tshisekedi arashinja Kabila gushyigikira umutwe wa AFC wa Corneille Nangaa
Tshisekedi arashinja Kabila gushyigikira umutwe wa AFC wa Corneille Nangaa

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Actualite CD, ubwo Perezida Tshisekedi yari kuri Radio yitwa Top Congo FM, i Bruxelles, ku wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, yagize ati, ”Joseph Kabila? AFC ni we, yanze kwitabira amatora umwaka ushize, ategura umutwe w’inyeshyamba”.

Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ibyo, mu gihe hakomeje kumvikana ibibazo bya politiki byiyongera umunsi ku wundi muri RDC.

Kabuya Augustin Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS) rya Tshisekedi, nawe muri Mata uyu mwaka yahamije ko Joseph Kabila yagize uruhare mu ishingwa rya AFC ubwo yari mu nama ya UDPS.

Icyo gihe Kabuya yamaganye imyitwarire y’amashyaka yashinjaga kuba yarahisemo kwishyira hamwe n’imitwe y’inyeshyamba kuko byayinaniye guhangana n’abatavuga rumwe nayo.

Augustin Kabuya yagize ati, "Gukomeza kwihanganira imibabaro ijyana no kugira abo mutavuga rumwe ntabwo ari impano ya bose. Ubwo nababwiraga ko dosiye ya Nangaa, ari Joseph Kabila uyiri inyuma, bamwe batangiye kujujura, ariko ni ukuri”.

Mu gusubiza ibyo birego, Ramazani Shadary, Umunyamabanga uhoraho w’Ishyaka rya Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) rya Joseph Kabila, yasohoye itangazo ryamagana ibyo birego, avuga ko nta shingiro bifite, ko ubutegetsi bwa Tshisekedi burimo kwinjiza Joseph Kabila mu bintu atazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka