RDC: MONUSCO yafunze ibiro byayo i Bukavu

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO zafunze ibiro byazo i Bukavu nk’uko byatangajwe na radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’abibumbye (ONU).

MONUSCO yafunze ibiro byayo i Bukavu muri RDC
MONUSCO yafunze ibiro byayo i Bukavu muri RDC

Uyu muhango wo gufunga imiryango ya MONUSCO i Bukavu, wabaye kuwa Kabiri ku kibuga cy’indege cya Kavumu. Izi ngabo zifite gahunda yo kuva muri iki gihugu mu byiciro nk’uko byavuzwe n’ukuriye MONUSCO Bintou Keita, ko batagikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwa ONU muri RDC, uretse kuba buhenze (Ingengo y’imari yabwo mu 2022 yageraga kuri miliyari 1.1 y’Amadolari) bunamaze igihe kirekire kigera ku myaka 20.

Ibi biri muri bimwe Leta ya RDC iheraho ishinja izi ngabo kutagaragaza umusaruro nubwo zo zivuga ko ntacyo zitakoze gishoboka ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

RDC yakoze byinshi bitandukanye bigaragaza ko itagikeneye izi ngabo muri iki gihugu. Muri werurwe 2024 habaye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa. Urubyiruko rwabyukiye imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa, rutwika amapine ruvuga ko rurambiwe kwicwa, ibi bihugu ntibigire icyo bikora.

MONUSCO yafashe iki cyemezo cyo kuva muri RDC mu mwaka 2023 nyuma yuko RDC ishize igitutu kuri izi ngabo.

Nubwo izi ngabo ziri kuva mu bice bitandukanye bya RDC, haracyagaragara imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MONUSCO nitahe nubundi ntacyo imara muli DRC.Nkuko UNAMIR ntacyo yamaze muli genocide yo muli 1994.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".Byarayinaniye.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwami bwayo,bisobanura ubutegetsi bwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.Buli hafi kuza.

bwahika yanditse ku itariki ya: 26-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka