RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’intebe afungishijwe ijisho

Matata Ponyo ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta, afungishijwe ijisho guhera ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, urwandiko rwo kumuta muri yombi rwakozwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rukaba rwarasinywe ku wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 n’Umucamanza mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Emmanuel Bonane, wategetse ko “Matata aba afunzwe by’agateganyo ari iwe mu rugo”.

Ubutabera bushinja uwo mugabo, kuba ngo yarishyuye Miliyoni 110 z’Amadolari ya Amerika kuri konti z’abantu batabaho, bagizweho ingaruka na politiki ya ‘zaïrianisation’ ku bigo by’abanyamahanga mu gihe yari muri Guverinoma.

Umunyamategeko wa Matata witwa Me Laurent Onyemba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati “Iyi dosiye ishingiye kuri politiki. Turateganya gusaba ko urukiko rumuhamagaza kuko ubundi ntacyo yakoze”.

Me Onyemba ati “Harimo ibintu bitari ukuri. Twazanye urutonde rw’abishyuwe, inyandiko zisobanura amadeni yakomotse kuri ‘zaïrianisation’, muri make amadosiye yose yateguwe imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri Guverinoma”.

‘Zaïrianisation’ ni uburyo bwo kwimura Abashoramari b’abanyamahanga nta ndishyi bahawe, ibyo bikaba byaremejwe guhera mu 1973, bikozwe na Mobutu Sese Seko wabaye Perezida wa Zaire (RDC ubu).

Matata Ponyo ubu uri ku mwanya wa Senateri, yabaye Minisitiri w’imari mu 2010 – 2012, aba Minisitiri w’intebe guhera mu 2012 kugeza mu 2016, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.

Mbere bigitangira Abasenateri ba Congo-Kinshasa bamaganye ikurikiranwa rya Matata, ariko ku itariki 5 Nyakanga 2021, batandatu mu bagize ‘Sénat’, mu gihe inteko yari yateranye bisabwe n’Umushinjacyaha wo ku rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, bemeje ko Senateri Matata Ponyo, akurwaho ubudahangarwa yahabwaga n’uko ari mu nteko ishinga amategeko.

RDC urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ni rwo ruburanisha Perezida na Minisitiri w’intebe ku byaha bakoze mu gihe bari bakiri muri iyo myanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka