RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
Matata Ponyo Augustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), hagati y’umwaka wa 2012-2016 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, yakatiwe n’urukiko igihano cyo kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.

Ni umwanzuro wasomwe n’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ku wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, ruhamya Matata Ponyo icyaha cyo kunyereza imari ya Leta ya Miliyoni hafi 247 z’Amadolari y’Amerika, nk’uko byatangajwe na Perezida w’urwo rukiko Dieudonné Kamuleta.
Umunyamategeko wunganira Matata yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko icyo cyemezo kirimo kurenganya kandi ko gishingiye kuri politiki.
Amwe muri ayo mafaranga yakuwe mu mushinga munini wo guteza imbere ubuhinzi, wari ugamije gukemura ikibazo cy’ibiribwa bidahagije cyabaye karande muri icyo gihugu.
Matata Ponyo waje no kuba umudepite ndetse akaba na Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ‘Leadership et Gouvernance pour le Développement (LGD), ntiyari ari mu rukiko ubwo umwanzuro w’urubanza rwe watangazwaga, urubanza rwari rumaze imyaka hafi ine (4) kuko rwatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2021.
Urwo rubanza kandi rwatangiye nyuma y’uko mu mwaka wa 2020, Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta muri RDC, gitangaje ko habaye ubujura mu mushinga mugari w’ubuhinzi uzwi nka ’Parc agro-industriel de Bukanga-Lonzo’.
Uwo mushinga, bivugwa ko wari umwe mu ishoramari ryo mu buhinzi rinini cyane muri Afurika ndetse Banki y’Afurika yari yiteze ko uzatanga imirimo 22,000. Ni umushinga kandi wari ugamije kugoboka abantu babarirwa muri miliyoni 28 bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’inzara no kutihaza mu biribwa muri DRC.
Matata Ponyo mu rubanza rwe kandi yari kumwe na bagenzi be babiri, harimo Déogratias Mutombo wahoze ari umuyobozi wa banki nkuru ya DRC mu gihe ibyo byaha bya ruswa bakurikiranyweho byakorwaga, ndetse n’undi ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Grobler Christo, wari umuyobozi wa sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yakoreraga aho muri RDC, abo bombi nabo buri wese yakatiwe imyaka itanu (5) yo gukora imirimo y’agahato nk’uko bikubiye mu mwanzuro w’urukiko.
Urukiko kandi rwemeje ko uwo Grobler Christo we azanahita yirukanwa burundu ku butaka bwa RDC, akimara kurangiza icyo gihano cy’imyaka itanu yakatiwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|