RDC: Leta ya Kiyisilamu yigambye igitero cyahitanye abantu 20

Leta ya Kiyisilamu yigambye ko ariyo yagize uruhare mu gitero cyahitanye abantu 20, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Iyi nkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, ivuga ko Leta ya Kiyisilamu yigambye icyo gitero, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Telegram.

Umuyobozi wo mu ngabo za Leta ya Congo ukuriye Teritwari ya Beni, Col. Charles Omeonga, yavuze ko abantu 20 aribo byamenyekanye ko baguye muri icyo gitero.

Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu gace kitwa Musandaba hanze y’umujyi wa Beni, kikaba ari kimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abasivili.

Ubuyobozi burashinja umutwe w’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), kuba nyirabayazana y’ubu bwicanyi.

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru aho ubwo bwicanyi bwabereye, Anthony Mwalushay, yatangaje ko abakoze ubwo bwicanyi bakoresheje imihoro mu rwego rwo kwirinda kumvikanisha urusaku, rwatuma bahangana n’igisirikare.

Icyo gitero cyagabwe muri imwe mu ntara zazahajwe n’imvururu, aho mu mwaka umwe ushize Leta ya Congo yashyizeho abayobozi b’abasirikare bagasimbura abasivili, mu rwego rwo kugerageza guhosha izo mvururu.

Iki gitero kibaye mu gihe hari hashize icyumweru ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO), zamaganye ubundi bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF mu ntara ya Ituri, bwaguyemo abantu 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka