RDC: Joseph Kabila yambuwe ubudahangarwa
Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka 18, yambuwe ubudahangarwa na Komisiyo idasanzwe ya Sena yari ifite inshingano zo gusuzuma ubusabe bwo kubumwambura.

Ni umwanzuro wafashwe ku bwiganze bw’amajwi y’Abasenateri bo muri icyo gihugu, ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, bemeza kumwambura ubudahangarwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yabwamburwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.
Uyu mugabo wayoboye RDC guhera mu 2001-2019, akaba yari yaragizwe Umusenateri uhoraho, yambuwe ubudahangarwa ku bwiganze bw’amajwi kuko Abasenateri 88 batoye bemera ko yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu aba impfabusa.
Kabila yambuwe ubudahangarwa mu gihe ku wa mbere Tariki 19 Gicurasi 2025, aribwo yari yandikiwe ibaruwa na Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, imusaba kwitaba urwo rwego, kugira ngo ahabwe umwanya wo kugira icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa, ariko ntiyitaba.
Ni ibaruwa yagira iti “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare, burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”
Joseph Kabila yatangiye kwibasirwa cyane n’ubutegetsi bw’icyo gihugu guhera mu 2023, bituma mu mpera z’uwo mwaka afata umwanzuro wo guhungira muri Afurika y’Epfo.
Ibyaha ashinjwa bihuzwa n’uruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko urwo ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi ba AFC/M23.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|