RDC: Ingabo z’igihugu zataye muri yombi umuyobozi w’aba Mai Mai

Radio Televiziyo y’igihugu (RTNC) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko abasirikare ba Leta bataye muri yombi umuyobozi w’abagizi ba nabi biyise aba Mai Mai, ndetse bamwerekana mu ruhame imbere y’abaturage.

Uwatawe muri yombi biravugwa ko yari amaze iminsi ashuka abana b’abahungu akabashushanya ku mubiri (Tattoo), ababwira ko bizajya bibarinda kugerwaho n’amasasu yayobye, nk’uko byemezwa na Jean Paul Ntoto, wa polisi yo mu mujyi wa Butembo.

Iyo nyeshyamba yatawe muri yombi biravugwa ko yari imaze iminsi igaba ibitero by’ubudatuza ku birindiro by’ingabo za Congo i Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Jean Paul Ntoto yabwiye RTNC ko umuyobozi w’aba Mai Mai ari ikihebe cyo mu rwego rwo hejuru, ndetse ngo ubwo ingabo za MONUSCO ziheruka kugabwaho ibitero kuya 26 Nyakanga 2022, bamubonye yitwaje icumu ari kumwe n’agatsiko.

Icyo kihebe kitaramenyekana izina cyatawe muri yombi gifite amasasu, kiri kumwe na bagenzi bacyo bari bahetse amasasu n’imbunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo nyeshamba ziri muguteza umutekano muke DRC nibakanirwe urubakwiriye.

Amini mbarushimana dada yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka