RDC: Indirimbo zinenga imikorere ya Perezida Tshisekedi zemerewe gucurangwa

Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bakuyeho itegeko ribuza indirimbo zinegura Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi.

Itsinda riri inyuma yo gukora uwo muziki, MPR, naryo ryari ryasabye ko iryo tegeko rikurwaho kuko kuri bo barifata nk’igitugu kandi rikabuza abahanzi uburenganzira bwabo.

Ubu abanyamakuru bemerewe gucuranga indirimbo ‘Nini Tosali Te’ bivuze ngo (Ni iki tutakoze, mu rurimi rwa Lingala).

Bimwe mu byo iyo ndirimbo ivuga ni igereranya ry’ibyo Perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga, ndetse n’ibyo amaze gukora nka Perezida.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko ubwo yiyamamazaga yabasezeranyije umunezero nyuma y’uko Mobutu avuyeho, Mobutu aragenda ariko ntihagira igihinduka. Yavuze kandi ko azakosora ibintu bitandukanye, Kabila avuye ku butegetsi ariko nubwo yavuyeho n’ubundi ntacyahindutse.

Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iryo tegeko ritaturutse muri Guverinoma, yongeraho ko umuturage wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye, mu gihe kitanyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko abasura izo ndirimbo ebyiri zinegura imikorere ya Perezida Tshisekedi biyongereye ku muyoboro wa You Tube kuva iryo tegeko ryatangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka