RDC: Dore impamvu ibitero kuri MONUSCO bishobora guteza indi midugararo

Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), bafite impungenge ko ibitero byo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu (MONUSCO), bishobora guteza indi midugararo mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Imyigaragambyo yabereye mu Burasirazuba bwa RDC, yatangiye ku wa mbere igeza ku wa gatatu w’iki cyumweru ariko isa n’iyagabanyije ubukana, gusa kuri uwo munsi nabwo isiga bane bahasize ubuzima.

Abo bane baguye mu mujyi wa Uvira nyuma y’uko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye barashe amasasu yo gukanga abigaragambya, rimwe rifata urusinga rw’amashanyarazi ruracika rubagwaho barapfa nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Ku wa kabiri abantu 15 barimo abashinzwe kubungabunga amahoro, batakarije ubuzima mu myigaragambyo simusiga yasabaga ko MONUSCO ihambira utwayo.

Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko imyigaragambyo yari yagabanyije ubukana ku wa gatatu mu mijyi ya Goma na Butembo, ariko isiga ikongeje umujyi wa Uvira aho ibivunge by’abaturage bateraga amabuye ku birindiro bya MONUSCO.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, yavuze ko kugeza ku wa gatatu imyigaragambyo yari itangiye gukendera nyuma y’uko abashinzwe umutekano bahagobotse, gusa hakaziramo ikibazo cy’urwo rusinga rw’amashanyarazi rwagwiriye abantu bagapfa.

Theo Ngwabidje Kasi yasobanuye ko batangiye gukora iperereza ngo hamenyekane niba ari MONUSCO yarashe iryo sasu, cyangwa niba atari ingabo za Congo (FARDC). Ibyo bikimara kuba ariko, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yari yavuze ko byakozwe n’ingabo za UN.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, ku wa kabiri yamaganye ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abapolisi babiri b’Abahinde n’Umunyamaroke umwe, bigakomeretse n’Umunyamisiri umwe. Guterres yasabye guverinoma ya Congo guta muri yombi ababigizemo uruhare.

Abigaragambya barashinja Umuryango w’Abibumbye ko nta cyo ukora kigaragara ngo uhashye ibitero simusiga by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kwiyongera muri RDC, imwe muri iyo mitwe ikaba imaze myaka irenga 20 iyogoza abaturage mu karere.

Mu butumwa MONUSCO yanditse kuri Twitter, yavuze ko ku wa gatatu abigaragambyaga bashushubikanyije abapolisi ba Congo babasha kubambura imbunda, bazirashisha abashinzwe kubungabunga amahoro.

Usibye abakozi ba UN biciwe muri ubwo bugizi bwa nabi, amakuru aravuga ko hari abaturage batanu bapfiriye i Goma, abasaga 50 barakomereka, mu mujyi wa Butembo naho haguye abaturage barindwi.

Abasesenguzi b’ibibera muri Congo baravuga ko abagabye ibitero ku ngabo za UN, barimo n’abasirikare ba Congo bagaragaye barimo gusahura ibikoresho ku birindiro bya MONUSCO, Guverinoma ya RDC ikaba irimo gutungwa agatoki ko irimo kurebera ubwo bugizi bwa nabi.

Ingabo za MONUSCO zari zimaze iminsi zifatanya n’iza FARDC guhashya inyeshyamba za M23 ziheruka kongera kugaba ibitero muri Kivu y’Amajyaruguru, zikabasha no kwigarurira ibice bimwe by’Uburasirazuba bwa RDC.

U Rwanda narwo ntirwahwemye kugaragaza ko MONUSCO itari iyobewe ko inyeshyamba za FDLR zafatanyaga n’ingabo za FARDC mu bitero, ariko ntigire icyo ibikoraho, kandi mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro harimo no kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.

Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, umusesenguzi wa politiki, akaba n’umwanditsi wakurikiraniye hafi ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko mu gihe MONUSCO yaba ikomeje gutezuka mu butumwa bwayo, kuyigabaho ibitero ni ukongera ibibazo ahasanzwe hari ibibazo bitoroshye.

Gatete aragira ati “MONUSCO ntabwo yabashije kubahiriza neza inshingano zayo. Bagiye muri RDC kugarura amahoro binyuze mu gutsimbura imitwe yose yitwaje intwaro ariko ntibyigeze bikorwa. Ahubwo barituramiye bakomeza kurebera ari nako imitwe yitwaje intwaro ikomeza kwiyongera n’inyeshyamba za FDLR zikinjira mu gisirikare cya FARDC, zimaze kugeramo zisanga MONUSCO idashobora kugaba ibitero kuri FARDC”.

Gatete akomeza avuga ko uko kurebera ibyari birimo kubera muri Congo imyaka igashira indi igataha, batitaye ku kuba bari bafite ibyo bakeneye byose ngo barwanye imitwe yitwaje intwaro, byaviriyemo MONUSCO gutezuka mu butumwa bwayo, bituma n’abaturage ba Congo bumva ko izo ngabo zitaje kurengera inyungu z’abaturage.

Gatete avuga ko umubano hagati ya MONUSCO n’ingabo za Leta (FARDC) waje kurangira ubwo UN yananirwaga kuzifasha kurwanya inyeshyamba za M23, ari bwo ibintu byaje kumera nabi.

Hagati aho ariko, Gateta avuga ko n’ubwo MONUSCO nta musaruro ufatika yigeze itanga, kuyivana muri RDC kwaba ari ukuzambya ibintu kurushaho, bigateza ikindi cyuho kinini mu mutekano, abantu bamwe cyangwa udutsiko bakaba babigenderaho mu bikorwa bigamije inyungu zabo za rwihishwa.

Ibi kandi ni nako bibonwa na Tom Ndahiro, umushakashatsi n’umusesenguzi mu bya politiki, uvuga ko kunanirwa gutsimbura inyeshyamba za M23, nk’uko byagenze muri 2012, hari abantu bamwe muri RDC bumvise ko ingabo za UN zitabashije kurengera inyungu zabo.

Bwana Ndahiro aragira ati “Abanyekongo bifuzaga ko MONUSCO ibafasha gutsimbura ibirindiro bya M23, ubundi bagakomeza gushyira mu bikorwa umugambi wabo wa Jenoside ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda”.

Ndahiro akomeza agira ati “Ibirimo kuba ntabwo ari ibintu bitunguranye, ni ibintu byateguwe bihereye hejuru kugera hasi. Nta kuntu ingabo za UN zishobora kugabwaho ibitero zikanasahurwa hatabayeho uruhare rwa Guverinoma cyangwa urw’ingabo za Leta”.

Ndahiro akomeza avuga ko iyo umuntu w’igikomerezwa nka Perezida wa Sena, Bahati Lukwebo, abyutse akavuga ngo igihe kirageze ngo MONUSCO “ihambire utwatyo”, hanyuma muri ba rusahuzi ukabonamo abasirikare ba Leta, nta kindi byerekana usibye kuba byarateguriwe ku rwego rwo hejuru.

N’ubwo MONUSCO yananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC mu myaka 22 ishize, Ndahiro avuga ko kuba abasirikare ba UN bariyo, ari inzitizi ku bantu bashaka gutsemba ubwoko kandi bari biringiye ko MONUSCO izabafasha muri uwo mugambi mubisha.

Ndahiro arakomeza agira ati “Imyigaragambyo ikimara gutangira, amatangazo yatangiye gucicikana avuga ko ikigomba gukurikiraho ari uko nta Mututsi ugomba kurangwa mu mujyi wa Goma. Muri macye, icyo bashakaga ni ubufasha bwa MONUSCO n’umuryango mpuzamahanga, mu gushyira mu bikorwa umugambi wabo wa Jenoside”.

Ndahiro akomeza agira ati: “Igihe MONUSCO yananirwaga gutsimbura M23, kandi Abanyekongo mu mitwe yabo bakomeza kumva ko ifashwa n’u Rwanda, bumvise babuze epfo na ruguru ni ko kuyihindukirana. Bifuzaga ko MONUSCO igaba ibitero kuri abo baturage, kandi ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo”.

Yongeraho ko MONUSCO yatsinzwe mu butumwa bwayo, ushyizemo kuba yararebereye ishingwa ry’imitwe 140 yitwaza intwaro muri RDC, mu gihe indi mitwe y’iterabwoba nka FDLR, ADF na RED Tabara yakomeje ibikorwa byayo, ifashijwe na bamwe mu bagize Guverinoma ya RDC.

Ku rundi ruhande, Gatete asobanura ko kuba MONUSCO yaranze gushinja u Rwanda gufasha M23 kandi ikananirwa no kuyitsimbura, ibi byaciye intege abanyapolitiki b’Abanyekongo bari biringiye ko ingabo za UN zizabafasha guharabika u Rwanda.

Ndahiro nawe avuga ko hari impamvu zitandukanye ziri inyuma y’ibirimo kubera muri RDC, imwe ikaba ari uko hari Abanyekongo barimo kubigiramo uruhare, bagamije gukomeza kuba ba rusahurira mu nduru, ku rundi ruhande hakaba abifuza gutsemba igice kimwe cy’abaturage ba Congo, bakomeje kubuzwa uburenganzira ku gihugu cyabo kubera amateka.

Ubwo butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye burimo abasirikare babarirwa mu 12,400 muri RDC, bugakoresha miliyari imwe y’amadolari buri mwaka. Hashize imyaka myinshi buri muri gahunda yo gusoza imirimo ariko ntibyigeze bigerwaho kubera ko n’ibikorwa by’ubushyamirane bitigeze bituza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka