RDC: Babiri bapfuye barashwe n’Ingabo za MONUSCO

Abantu babiri bapfuye bazize amasasu yarashwe n’Ingabo za UN zizwi nka MONUSCO, ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikaba byarabaye ku ya 31 Nyakanga 2022, ubwo izo ngabo zarasaga ku mupaka w’icyo gihugu.

UN yatangiye gukora iperereza ku cyateye icyo gikorwa cyakozwe n’ingabo zayo, cyo kurasa ku mupaka uhuza RDC na Uganda, ahamaze iminsi habera imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za UN zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, guhera mu cyumweru gishize.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu barimo uwambaye umwenda wa gipolisi, n’undi wambaye umwenda wa gisirikare yo muri RDC, bagenda bagana ahari hari imodoka zihagaze hafi y’umupaka wa Kasindi ufunze, muri Teritwari ya Beni, aho icyo gihugu kigabanira na Uganda.

Nyuma yo kuvugana amagambo, abantu bikekwa ko ari ingabo za UN, bahise barasa, nyuma bafungura bariyeri barambuka.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, umuyobozi wa Sosiyete sivile aho i Kasindi, Joël Kitausa, yavuze ko "Hapfuye abantu babiri, abandi 14 bagakomereka".

Mu itangazo ryasohowe na UN, Umuyobozi wa MONUSCO Bintou Keita, yavuze ko yababajwe cyane n’icyo gikorwa.

Yagize ati "Kubera iyo myitwarire idasobanutse, abarashe bamenyekanye, baba bahagaritswe ku kazi mu gihe hategerejwe ibizava mu iperereza, ryamaze gutangira ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Congo".

Farhan Haq, Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, yavuze ko yababajwe n’icyo gikorwa cyo kurasa cyakozwe n’ingabo za UN, kandi ko "abo basirikare bakoze ibyo bikorwa bagomba kuba bafunzwe by’agateganyo mu iperereza ryahise ritangira ako kanya".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka