RDC: Abasirikare ba MONUSCO bavuye mu mujyi wa Butembo

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma y’imyigaragambyo simusiga yabaye mu kwezi gushize, abaturage basaba ko zihambira utwazo kubera ko zananiwe guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba.

Gen Constant Kongba Ndima, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru watangaje iyi nkuru aganira na BBC yagize ati "MONUSCO yamaze kugenda, ariko ibikoresho byayo biracyari mu mujyi, turateganya guhurira i Goma n’abashinzwe ubutumwa kugira ngo turebe uko ibikoresho byabageraho, kimwe n’abandi bakozi bake batarava i Butembo”.

Gen Kongba yongeyeho ko icyo gikorwa kigomba guhagararirwa n’inzego zishinzwe umutekano za Congo.

Umuvugizi wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, yavuze ko igikorwa cyo kwimurira abakozi bayo hanze ya Butembo, cyabayeho nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’umujyi n’ubwo ku rwego rw’igihugu.

Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Nyakanga. Abigaragambyaga basabaga ko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bahambira bakava muri Congo.

Guverinoma ya Congo yavuze ko muri iyo myigaragambyo hishwe abantu 36 abandi 170 barakomereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka