RDC: Abantu 40 bapfuye barohamye

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Equateur, ubwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje urugero, bwarohamye, abantu 40 barapfa, abandi bagera ku 100 baburirwa irengero.

Ubwato bwarohamye mu mugezi buhitana abantu 40 abandi baburirwa irengero
Ubwato bwarohamye mu mugezi buhitana abantu 40 abandi baburirwa irengero

Ni impanuka yabereye ku cyambu cyitwa Lolo, aho ubwo bwato bwari buvuye kuri icyo cyambu bwerekeza ahitwa i Mbandaka, iyo mibare y’abapfuye ngo ikaba ishobora gukomeza kuzamuka.

Joseph Bayoko Lokondo, umwe mu bagize Sosiyete sivile aho mu Ntara ya Équateur, avuga ku by’iyo mpanuka, yagize ati “Ubwo bwato bwitwaga Mama Witi. Hari bamwe mu bari baburimo baburiwe irengero, ibikorwa byo gushakisha birakomeje. Impanuka yabereye ku bilometero 160 uvuye i Mbandaka, mu mugezi wa Lolonga, umwe mu migezi yiroha muri fleuve Congo”.

Joseph Bayoko Lokondo yavuze ko n’abarokotse iyo mpanuka babuze ubufasha, kuko ubuyobozi bwo mu nzego za Leta butahise buhagera, abaturage bakaba ari bo barimo gushyira hamwe bagashakisha imirambo mu mazi, iyabonetse bakayishyingura.

Yunzemo ko kimwe n’izindi mpanuka z’ubwato zikunze kuba aho muri RDC, iyo mpanuka na yo yatewe no gupakira cyane ubwato birengeje ubushobozi bwabwo, ariko hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba abagenzi nta makoti y’ubwirinzi (gilet de sauvetage) bahabwa kugira ngo abe yabafasha mu gihe barohamye.

Yagize ati “Impamvu zirasa, kandi zibyara ingaruka zisa n’ubundi, ni ugupakira birengeje urugero, ni ukugenda mu bwato mu masaha y’ijoro. Kandi Minisitiri w’intebe wungirije na ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi, bari basohoye itangazo risaba abatwara abagenzi mu mazi bose ko bagomba kugura za ‘gilets de sauvetage’. Ariko icyo bigaragara ko kitahawe agaciro n’inzego bireba mu Ntara ya Équateur, abantu bakomeza gukora izo ngendo zo mu mazi batambaye za gilets de sauvetage”.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ikindi kibazo gituma izo mpanuka z’ubwato zikomeza kubaho ari ruswa itangwa n’abakoresha ayo mato ku bategetsi, bigatuma nta bugenzuzi bukorwa uko bikwiye.

Lokondo ati “Abayobozi mu nzego za Leta, bagombye kuba bahoza ijisho ku bwikorezi bwo mu migezi, kuko hari abatanga amafaranga ya ruswa, bakemererwa gukomeza gukora nta (gilets de sauvetage) bafite, bavuga ko zihenda cyane. Abayobozi bagomba kugira icyo bakora kugira ngo barinde abaturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka