RDC: Abacuruzi bababajwe no gusenyerwa ibikorwa hitegurwa Papa Francis

Abacuruzi mu masoko amwe n’amwe y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), bagaragaje uburakari nyuma yo gusenyerwa aho bacururizaga mu kwitegura uruzinduko rwa Papa Francis, azagirira muri iki gihugu mu mpera z’uku kwezi.

Abategetsi i Kinshasa bavuga ko barimo gusukura imihanda ngo izabe icyeye, mu gihe uwo Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi azaba ahageze.

Bamwe mu bacururiza ku mihanda binubiye ko polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse n’ibimodoka bisenya mu kwirukana aba bacuruzi, byaviriyemo bamwe muri bo kuhatakariza ibicuruzwa byabo.

Imihanda irimo gutunganywa irimo Boulevard Lumumba, umuhanda mugari uva ku kibuga cy’indege ari nawo uzaberaho ibirori byo guha ikaze Papa i Kinshasa.

Ariko abacururiza ku mihanda barakajwe n’uko barimo kuvanwa ku mpande z’imihanda n’ahandi hose mu murwa mukuru, utuwe n’abagera kuri miliyoni 17.

Ni mu gihe ubuzima bw’imiryango myinshi muri uwo mujyi bushingiye ku bucuruzi buciriritse, bw’ibiribwa n’amafunguro atetse burimo ubukorerwa ku mihanda, mu mazu matoya ndetse n’abatembereza ibicuruzwa babyikoreye ku mitwe.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko barimo gukora ibi bikorwa ku mabwiriza y’abakuriye umujyi wa Kinshasa, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Gusa Victor Ntambwe umwe mu bapadiri ba Kiliziya Gatolika i Kinshasa, avuga ko abategetsi bakabaye barateguye uru ruzinduko neza kandi hakiri kare.

Yagize ati “Byari ngombwa ko dutegereza ko Papa adusura ngo dukore ibi? Sinzi neza niba byari ngombwa ko dutegereza ko Papa adusura ngo dutangire gusukura imihanda no kwirukana abayicururizaho.”

Biteganyijwe ko Papa Francis agera i Kinshasa tariki 31 z’uku kwa Mutarama, mbere y’uko ahagera yohereje ubutumwa bwihanganisha imiryango y’abagizweho ingaruka n’igitero cyahitanye abantu barenga 10 bari mu masengesho, yaberaga mu rusengero rw’itorero ry’Abaporotesitanti ruri mu mujyi wa Kasindi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Intumwa ya Papa i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters, ko itazi ibyo bikorwa byo ‘gutunganya umujyi’ mu kwakira Papa, ko nta ruhare ibifitemo.

Uwo avuga ko Vatican yasabye gusa ko kwitegura kwakira Papa Francis byakorwa mu buryo bushoboka kandi budakabya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka