RD Congo: Inyeshyamba za M23 zavuye mu bice zari zigaruriye

Inyeshyamba za M23 zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuye mu duce tw’icyaro zaherukaga kwigarurira mu mirwano yazishyamiranyije n’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BBC ko bemeye kuva muri utwo duce bari bigaruriye kugira ngo amahoro yongere agaruke.

Amakuru ahari kugeza ubu aravuga ko imirwano yakuye mu byabo abantu babarirwa mu bihumbi 100, ariko ibitangazamakuru byo muri Congo biravuga ko hari abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo mu duce twa Rutshuru na Nyiragongo.

Inyeshyamba zari zimaze kwigira imbere mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, ariko kugeza ubu nta makuru avuga aho zerekeje nyuma yo kuva mu duce zari zigaruriye.

Ku wa mbere tariki 30 Gicurasi 2022, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yari yavuze ko nta biganiro by’amahoro bashobora kugirana n’inyeshyamba we yita ibyihebe.

Ku ruhande rw’inyeshyamba ariko, umuvugizi wazo Major Ngoma yabwiye ishami rya BBC ryo mu biyaga bigari, ko kubita ibyihebe nta cyo bivuze kuko ngo ari byo Guverinoma ya Congo yitekerereza gusa.

Guverinoma ya Congo muri Mata yangiye M23 kuza mu mishyikirano yabereye muri Kenya, ahari hatumiwe izindi nyeshyamba, inashinja M23 ko yateje imirwano mbere gato y’uko ibiganiro biba.

Iyo mishyikirano ariko ntacyo yigeze igeraho, ariko igomba kuzasubukurwa ikabera mu mujyi wa Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gsa m23 nahagaritse kurwana ndabishimwe kuko nkatwse ngabanyarwanda twarenganaga kd twe twimakaje amahoro hagati yibihugu byombi

Nyirabwenge benilde yanditse ku itariki ya: 12-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka