Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa gatandatu tariki 13 Kamena yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka 20, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 12 Kamena, umupolisi akomerekeje umugabo w’umwirabura witwa Rayshard Brooks w’imyaka 27, bikamuviramo gupfa.

Raporo ya Polisi yavuze ko Brooks yagerageje kurwanya abapolisi mu gihe yatabwaga muri yombi. Indi raporo y’ibiro bishinwe iperereza muri Georgia, ivuga ko Brooks yari yasinze cyane, asinzirira mu modoka ye yari yahagaritse mu muhanda hagati. Abaturage bahamagaye polisi kugira ngo babafashe kuvana iyo modoka mu muhanda.

Amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano mu muhanda, agaragaza ko mu gihe Brooks yafatwaga, yagerageje kurwanya abapolisi, arasa umupolisi akoresheje imbunda irekura amashanyarazi ubundi ariruka.

Raporo ya Polisi ikomeza ivuga ko nyuma y’aho bagerageje kumukurikira, ashaka kongera kurasa amashanyarazi ku mupolisi ari bwo yahise amurasa isasu arakomereka. Yajyanywe kwa muganga, arabagwa ariko nyuma aza kwitaba Imana.

Bumwe mu bwoko bw'imbunda zirasa amashanyarazi
Bumwe mu bwoko bw’imbunda zirasa amashanyarazi

Umuyobozi w’Umunyi wa Atlanta Keisha Lance Bottoms, yahise atangaza ko umupolisi warashe Brooks agomba kwirukanwa mu kazi.

Imyigaragambyo yahise itangira muri uwo mujyi, aho bahise batwika resitora yitwa Fast Food Wendy’s yari hafi y’aho Brooks yiciwe. Abigaragambya bamagana uburyo abapolisi bakomeje kwica abirabura mu gihe babata muri yombi.

Urupfu rwa Rayshard Brooks, ruje mu gihe abaturage mu bihugu byinshi ku isi, nyuma y’urupfu rwa George Floyd, wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi, bakomeje imyigaragambyo bamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, cyane cyane bigakorwa n’abapolisi.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imyitwarire ya bene wacu iragayitse.Iyo umuntu azi ko adakunzwe aritwararika.

Mayibobo yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka