Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa gatandatu tariki 13 Kamena yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka 20, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 12 Kamena, umupolisi akomerekeje umugabo w’umwirabura witwa Rayshard Brooks w’imyaka 27, bikamuviramo gupfa.

Raporo ya Polisi yavuze ko Brooks yagerageje kurwanya abapolisi mu gihe yatabwaga muri yombi. Indi raporo y’ibiro bishinwe iperereza muri Georgia, ivuga ko Brooks yari yasinze cyane, asinzirira mu modoka ye yari yahagaritse mu muhanda hagati. Abaturage bahamagaye polisi kugira ngo babafashe kuvana iyo modoka mu muhanda.
Amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano mu muhanda, agaragaza ko mu gihe Brooks yafatwaga, yagerageje kurwanya abapolisi, arasa umupolisi akoresheje imbunda irekura amashanyarazi ubundi ariruka.
Raporo ya Polisi ikomeza ivuga ko nyuma y’aho bagerageje kumukurikira, ashaka kongera kurasa amashanyarazi ku mupolisi ari bwo yahise amurasa isasu arakomereka. Yajyanywe kwa muganga, arabagwa ariko nyuma aza kwitaba Imana.

Umuyobozi w’Umunyi wa Atlanta Keisha Lance Bottoms, yahise atangaza ko umupolisi warashe Brooks agomba kwirukanwa mu kazi.
Imyigaragambyo yahise itangira muri uwo mujyi, aho bahise batwika resitora yitwa Fast Food Wendy’s yari hafi y’aho Brooks yiciwe. Abigaragambya bamagana uburyo abapolisi bakomeje kwica abirabura mu gihe babata muri yombi.
Urupfu rwa Rayshard Brooks, ruje mu gihe abaturage mu bihugu byinshi ku isi, nyuma y’urupfu rwa George Floyd, wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi, bakomeje imyigaragambyo bamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, cyane cyane bigakorwa n’abapolisi.
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
- Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd yageze i Burayi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imyitwarire ya bene wacu iragayitse.Iyo umuntu azi ko adakunzwe aritwararika.