Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe
Hashize icyumweru kimwe Umucamanza Raphaël Yanyi, wayoboraga urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi apfuye.

Radio Okapi yavuze ko raporo ya muganga ‘Autopsie’, yagaragaje ko Raphael Yanyi atazize indwara y’umutima nk’uko byari byatangajwe na Polisi ya Kinshasa, ahubwo ko yarozwe, ubu hakaba hasigaye gushakisha no kumenya uwamuroze, ubwoko bw’uburozi yahawe ndetse n’impamvu yishwe.
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu batangiye kwibaza niba urupfu rwa Raphael Yanyi, ntaho rwaba ruhuriye n’urubanza rwa Vital Khamerhe na bagenzi be, bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange.
Biteganijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Kamena 2020.
Inkuru zijyanye na: Vital Kamerhe
- Byemejwe ko Raphael Yanyi wayoboye urubanza rwa Vital Khamerhe yishwe akubiswe ikintu ku mutwe
- Vital Kamerhe na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 20
- Vital Kamerhe na bagenzi be bakomeje guhakana ibyo kunyereza miliyoni 50 z’amadorari
- RDC: Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yitabye Imana
- Vital Kamerhe yabwiye urukiko ko ntaho ahuriye na miliyoni 50 z’Amadolari ashinjwa kunyereza
- RDC: Urubanza rwa Vital Kamerhe rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020
- Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida muri RDC yitabye urukiko
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva aho inzego zikora akazi kazo zitivanze muri politique. Urwego rw’ubuvuzi rwakoze akazi rushinzwe none n’ubutabera n’inzego z’umutekano ni zikore akazi kazo. Ibi nibyo twifuriza Africa yacu. Ureke ibihugu ntavuze hano muri Africa bitangaza icyo umuntu yazize na rapport ya muganga itarakorwa ni perereza ritaratangira.
Umuryango w’uyu nyakwigendera watangaje ko ari nta rapport n’umwe ya autopsie irasohoka. Mwe gutangaza igihuha cya radio Okapi.