Raporo ya muganga yemeje ko Raphael Yanyi waburanishaga urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe arozwe

Hashize icyumweru kimwe Umucamanza Raphaël Yanyi, wayoboraga urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi apfuye.

Umucamanza Raphael Yanyi yapfuye mu cyumweru gishize
Umucamanza Raphael Yanyi yapfuye mu cyumweru gishize

Radio Okapi yavuze ko raporo ya muganga ‘Autopsie’, yagaragaje ko Raphael Yanyi atazize indwara y’umutima nk’uko byari byatangajwe na Polisi ya Kinshasa, ahubwo ko yarozwe, ubu hakaba hasigaye gushakisha no kumenya uwamuroze, ubwoko bw’uburozi yahawe ndetse n’impamvu yishwe.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu batangiye kwibaza niba urupfu rwa Raphael Yanyi, ntaho rwaba ruhuriye n’urubanza rwa Vital Khamerhe na bagenzi be, bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange.

Biteganijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umva aho inzego zikora akazi kazo zitivanze muri politique. Urwego rw’ubuvuzi rwakoze akazi rushinzwe none n’ubutabera n’inzego z’umutekano ni zikore akazi kazo. Ibi nibyo twifuriza Africa yacu. Ureke ibihugu ntavuze hano muri Africa bitangaza icyo umuntu yazize na rapport ya muganga itarakorwa ni perereza ritaratangira.

Twimike Ukuri yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Umuryango w’uyu nyakwigendera watangaje ko ari nta rapport n’umwe ya autopsie irasohoka. Mwe gutangaza igihuha cya radio Okapi.

El Peter yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka