Qatar: Perezida Kagame yitabiriye inama ku Iterambere ry’Abaturage
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage.
Iyi nama y’iminsi itatu igiye kuba ku nshuro ya kabiri, iteganyijwe ku wa 4-6 Ugushyingo 2025.
Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Hamad n’Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ‘Protocol’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ibrahim bin Yousif Fakhro, wari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Intego y’iyi nama ni ukugabanya ibyuho biri mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Copenhagen ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama ni urubuga rukomeye rwo kuganiriramo ibibazo byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye.
Umukuru w’Igihugu yaherukaga i Doha, ku itariki ya 12 Nzeri 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |