Putin yongeye kuburira Amerika n’u Burayi ko uzamwitambika azatungurwa n’umurabyo

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabwiye ibihugu by’Uburengerazuba (Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi), ko uzagerageza kwitambika icyo yise ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine azatungurwa n’igisubizo cyihuse cyane (umurabyo).

Aya magambo Perezida Putin ayasubiyemo ubwa kabiri kuko ubwo yatangizaga intambara muri Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022, na bwo yavuze ko uzagerageza kuyitambika wese azabona ishyano, n’ubwo bamwitambitse bakaba bakomeje guha Ukraine intwaro no gutoza ingabo zayo kurwanya Abarusiya.

Putin yafashe ijambo imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya (Duma) ku wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, avuga ko ikizagaragara nk’inzitizi cyose kizatuma u Burusiya bwegura intwaro abantu batari basanzwe bazi.

Yagize ati "Niba hari ushaka kwitambika ibibera muri Ukraine nonaha, ari uw’i Burengerazuba (Amerika n’u Burayi), amenye ko u Burusiya bumufitiye igisubizo cyihuse nk’umurabyo (swift and fast)".

Putin yakomeje agira ati "Dufite ubwoko bw’ibikoresho byose i Burengerazuba (bw’Isi) badafite, ntabwo twakwirata intwaro dufite ariko tuzazikoresha igihe gikenewe kigeze".

Ibitangazamakuru bibogamiye ku Burusiya bivuga ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, yateguje Ukraine ko igomba kurwana kandi igatsinda Abarusiya, kuko yabonye ibikoresho bihagije.

Blinken wasuye Ukraine ku wa Kabiri, yizeye ko nyuma yo guhabwa ibikoresho by’urugamba n’intwaro, Abanya-Ukraine bagomba kwirukana Ingabo z’Abarusiya ku butaka bwabo ndetse bakanazirenza imipaka.

Ku ruhande rwa Ukraine na ho ngo barimo kwitegura urugamba rukomeye cyane, ndetse ruzagwamo abasirikare benshi b’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Oleksiï Reznikov.

Hagati aho abasirikare ba Ukraine bamaze igihe bifungiraniye mu nzu zo mu butaka, z’uruganda Azovstal mu mujyi wabaye amatongo wa Mariupol, baratabaza basaba ubufasha bwihuse.

Ni agace kagoswe n’Ingabo z’u Burusiya kandi zamaze kwigarurira uwo mujyi wose, usibye abo basirikare ba Ukraine n’abaturage bivugwa ko bacyihishe mu byuma byakorwaga n’urwo ruganda Azovstal.

Nyuma y’icyumweru kirenga bamaze bihishemo, ubu baratabaza bavuga ko hari abasirikare 600 bashobora gupfiramo byihuse bazira inzara no kutabona ubuvuzi, kuko ngo Ingabo z’u Burusiya zatangiye kubamishaho urufaya rw’ibisasu.

Guterana amagambo, koherereza Ukraine intwaro ku bwinshi ziva mu bihugu bitandukanye, gufatirana ibihano, kwirukana aba diplomate haba ku ruhande rw’Umuryango OTAN ushyigikiye Ukraine cyangwa ku ruhande rw’u Burusiya, bikomeje gutera impungenge benshi ko hashobora kuvuka Intambara ya Gatatu y’Isi.

Ikibazo kugeza ubu kimaze kugariza Isi ni ikijyanye n’inzara hamwe no gutumbagira kw’ibiciro, bitewe ahanini no kubura ibyaturukaga muri Ukraine irimo intambara ndetse n’ibyavaga mu Burusiya kuko bwafatiwe ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Putin ngewe ndamushyigikiye. Tacyo isi yabogamira kuruhande rumwe arirwo America none ho ntitwavuga kuko uko biri Hari ibyemezo bafata Russian na Chinese bakabitambamira ariko bayoboye isi bonyine yatubihana kbx

Rukundo Hodari yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Putin ngewe ndamushyigikiye. Tacyo isi yabogamira kuruhande rumwe arirwo America none ho ntitwavuga kuko uko biri Hari ibyemezo bafata Russian na Chinese bakabitambamira ariko bayoboye isi bonyine yatubihana kbx

Rukundo Hodari yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Uyu musaza Putin ashobora guteza intambara ya 3 y’isi.Nibarwanisha atomic bombs,isi yose yashira nkuko abahanga bavuga.Ese imana yaturemye izabyemera?Nkuko ijambo ryayo rivuga,izabatanga itwike intwaro zabo kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niyo Armageddon.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka