Putin yasuye mugenzi we wa Iran bahuriye ku bihano bafatiwe n’u Burayi

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yageze muri Irani ku wa kabiri, mu ruzinduko rubaye urwa kabiri akoreye muri icyo gihugu kuva atangije intambara muri Ukraine, muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Putin na Ebrahim Raisi wa Iran
Perezida Putin na Ebrahim Raisi wa Iran

Akigera i Tehran, Putin yabonanye na mugenzi we wa Iran, President Ebrahim Raisi, byitezwe kandi ko ahura n’umutegetsi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, hamwe na president wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan.

Nyuma yo kubonana na Raisi, Putin yavuze ko imigenderanire hagati y’u Burusiya na Irani irimo gutera imbere ndetse ko igeze ku ntambwe nziza.

Perezida Putin akora ingendo mpuzamahanga nke, mu bihugu byahoze bigize Ubumwe bw’Abasoviyeti kuva ashoje intambara muri Ukraine.

Putin kandi yavuze ko ibihugu byombi bikomeje gukorana neza haba mu bijyaye n’umutekano mpuzamahanga, ubucuruzi no kurangiza ikibazo cya Syria.

Muri Kamena, Putin yakoze urugendo rwe rwa mbere muri ubwo yagendereraga Tajikistan na Turkmenistan, byompi byari mu cyahoze ari URSS.

Urugendo rwo kuri uyu wa Kabiri rugamije gushimangira ubucuti hagati ya Perezida Putin na mugenzi we wa Irani, kimwe mu bihugu bike bigifitanye imigenderanire na Moscou ndetse binasangiye ibihano by’ubukungu byashyiriweho n’ibihugu by’Uburengerazuba bw’u Burayi.

Uru rugendo ruje nyuma y’ibyavuzwe n’abategetsi ba Amerika mu cyumweru gishize, ko Tehran yariho itegura guha u Burusiya amagana y’indege zitagira abapilote (drones), bushobora kwifashisha mu ntambara muri Ukraine.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 18 nyakanga 2022, Yuri Ushakov, umujyanama mukuru wa Putin mu by’imigenderanire n’amahanga yagize ati "Guhura kwa Putin na Khamenei ni ingirakamaro cyane. Ibiganiro byizewe byateye imbere hagati yabo ku bibazo nyamukuru hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nagiraga ngo mudukorere ubuvugizi kukigo cyamashuli cya "COLLEGE DE GISENYI INYEMERAMIHIGO"kubyerekeranye no kwimura abanyeshuri bava mumwaka umwe bajya muwundi mukiciro cyamashuli yisumbuye (advanced level) kuko bitakurikije amabwiriza ya MINEDUC avugako hagomba gusa kwimuka umunyeshuli ufite amanota yo kwimuka ariko ntabwo byumvikana ukuntu umwana wamanota 60% yasibira maze uwa 54% we akimuka ese baba barashingiye kuki ? dukeneye ubuvugizi murakoze KT.

igiraneza djabil yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka