Putin agomba kureka gusaba ibitari ngombwa mu masezerano y’amahoro - Zelensky

Mu nama yagiranye n’Abakuru b’ibihugu by’u Burayi kuri uyu wa Kane, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, agomba kurekaraho kuruhanya kugira ngo impande zombi zibashe kugirana amasezerano yo guhagarika imirwano.

Zelensky avuga ko Putin atagombye kugorana mu biganiro by'amahoro
Zelensky avuga ko Putin atagombye kugorana mu biganiro by’amahoro

Zelensky yavuze ko abayobozi ba Ukraine bazagirana ibiganiro na bagenzi babo ba Leta Zunze Ubumwe za America (US) muri Saudi Arabia ku wa Mbere, nyuma y’uko Kremlin, ibiro bya Perezida w’u Burusiya nabyo byemeje ko buzagirana ibiganiro na US muri Saudi Arabia.

Aganira n’itangazamakuru, Zelensky yateye utwatsi amananiza y’u Burusiya ku masezerano y’amahoro, ndetse avuga ko gukura ku meza y’ibiganiro icyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira muri NATO/OTAN, byaba ari impano ikomeye bahaye u Burusiya.

Mu masaha yashize, Perezida wa Ukrainia yagejeje ijambo ku nama y’abayobozi b’u Burayi avuga ko Putin agomba kurekeraho gusaba ibitari ngombwa.

Mu gihe hitegurwa icyo bise inama y’ihuriro ry’ubushake (coalition of the willing) izahuza abayobozi bakuru b’igisirikare bo mu bihugu 20 (top military leaders from about 20 countries), u Bwongereza bwavuze ko bikwiye ko buzahita bugira icyo bukora niharamuka habayeho amasezerano y’amahoro.

Hagati aho imirwano iracyari yose. Ibisasu byarashwe n’u Burusiya mu ijoro ryacyeye byahitanye abantu babiri muri Ukraine, mu gihe ibitero bya drones za Ukraine byakomerekeje Abarusiya 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka