Prof. Erlinder yirukanwe aho yigishaga

Umunyamategeko Peter Erlinder akaba n’umwarimu, tariki 17/01/2012, yahagaritswe ku mirimo ye yo kwigisha muri kaminuza yitwa William Mitchell College of Law muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikinyamakuru Star Tribune cyanditse ko Peter Erlinder wari umaze imyaka 30 yigisha kuri iyi kaminuza y’amategeko yatunguwe no kwirukanwa nk’uko abitangaza kuko atazi uko byagenze ubwo yasohorwaga muri iyo kaminuza.

Umuvugizi w’iyo kaminuza, Steve Linders, yavuze ko ntacyo kuvuga ku iyirukanwa rya Peter Erlinder ariko ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri, Daniel Thompson, avuga ko bifuza ko agaruka muri iyo kaminuza kuko yari umwarimu umenyerewe mu bigisha amategeko.

Umunyamategeko Peter Erlinder azwi cyane mu Rwanda kubera igihe yahamaze ahafungiwe azira gupfobya Jenoside. Yaje mu Rwanda ari uwunganira umunyapolitiki Victoire Ingabire n’ubu ugikurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka