Polonye: Ntibishimiye ko hubatswe ishusho idakomeye ya Papa Yohani Pawulo wa II

Nyuma y’imyaka umunani uwari Papa Yohani Pawulo wa II yitabye Imana, yongeye kuvugwa mu gihugu yavukagamo cya Polonye aho abaturage batishimiye ko ishusho ya rutura yo kumwibuka idakoze mu bikoresho bihanitse nk’uko nawe yabaye igitangaza mu gihugu cye no ku isi yose.

Iyi shusho ifite uburebure bwa metero zikabakaba 14 (13.8) ngo niyo ya mbere izaba ndende mu zubatswe ku isi yose zo kwibuka uyu wahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatulika. Ni ishusho iffite uburemere bwa toni eshanu yashyizwe ku musozi muremure wisumbuye umujyi wa Czestochowa.

Abatishimiye iyi shusho bavuga ko ikozwe mu bikoresho biciriritse kuruta ibyo yagombaga gukorwamo kuko Abanyapolonye benshi bagikomeje gufata nyakwigendera Papa Yohani Pawulo wa II nk’umwe mu bantu babayeho b’ibitangaza kandi bakwiye kwibukwa no guhabwa icyubahiro gikomeye.

Igitekerezo cyo kubaka iyi shusho ndetse n’amafaranga yo kuwusohoza ni iby’umugabo witwa Leszek Lyson uvuga ko yakoze iki gikorwa ashaka gushimira uyu mupapa bari basangiye igihugu.

Ihuriro ry’abubatsi bo mu mujyi washyizwemo iyo shusho ariko riranenga ko iyo shusho itakozwe mu bikoresho bikwiye umuntu ukomeye nka Yohani Pawulo wa II.

Ngo Abanyepolonye bifuzaga ishusho y'igitangaza kuruta iyi.
Ngo Abanyepolonye bifuzaga ishusho y’igitangaza kuruta iyi.

Polonye ni kimwe mu bihugu bigifite abakirisitu Gatulika benshi mu Burayi kandi benshi muri bo baracyashima cyane Papa Yohani Pawulo wa II wavukaga muri icyo gihugu, aho yavukiye yitwa Karol Wojtyla, akahaba umupadiri n’umusenyeri.

Yaje gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi yose mu mwaka wa 1978, atabaruka amaze imyaka 27 kuri iyo mirimo aho amahanga yose yemeje ko yakoze ibikomeye mu gusakaza amahame y’ukwemera kwa kiliziya ariko no mu rwego rwa politiki akaba yarashimwe cyane ku rwego mpuzamahanga.

Yitabye Imana mu mwaka wa 2005 afite imyaka 84, nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Mu 2011 Kiliziya Gatulika yamushyize mu rwego rw’abo yita Abahiree, icyiciro cyibanziriza kugirwa umutagatifu muri Kiliziya Gatulika bahimbaza cyane.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uyu Muhire yakoze ibintu byagatangaza . Tuzahora tumwibuka ni wacu i Rwanda.

bala yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

MATAYO7:13-23

13"Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. 14Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije,kandi abayinyuramo ni bake.
15"Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana.
16Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’ umutini ku gitovu?
17Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.
18Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
19Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.
20Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.
21"Umuntu wese umbwira ati"Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanye abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?"
23Ni bwo nzaberurira nti"sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe."

ABISHIMIRA KUBA MU MADINI KURUSHA KUBA MU BUSHAKE BW’IMANA NABABWIRA IKI, ARIKO SIKO BYARI BIKWIRIYE UWAMENYE KRISTO GUSA KWANGA GUHUGURWA SI BYIZA ARIKO NO GIKORESHA IMVUGO NYANDAGAZI SIBYIZA NA GATO.
MUHARANIRE KWITWA ABANA B’IMANA KURUTA KWITWA ABAGATURIKA CG ABADIVE,CG ABANDI KUKO MWABA MWIBESHYA KANDI UBWINSHI BW’ABAYOBOKE SIBWO BUGARAGAZA UKURI AHUBWO IJAMBO RY’IMANA NIRYO KURI KUZIMA KANDI NIYO NZIRA KUKO YESU(YEZU)YARI JAMBO KANDI UKO YARI EJO UYU MUNSI NIKO ARI KANDI NIKO AZAHORA.

MURAKOZE YESU ADUTABARE

IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

ndashaka gusubiza jacky niba ukurikirana neza amateka ya Kiliziya usanga andi madini yose yarakomotse kuri Kiliziya Gatolika so kuvuga ko itunganye ntabwo ati igitangaza ahubwo usanga benshi bagihuzagurika mu kwemera tuzirikane ko umuntu wese azabwaza ibyo so hitamo inzira iboneye izaguha guhura na Nyagasani aho aganje Ijabiro

michel yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Din , ntabwo bikwiye gusebya andi madini, burya ni byiza mu buzima kwubaha difference y’abandi.
Hanyuma wowe Kamsha kenet , ibisobanuro byawe nta sens bifite namba . None se kuba perezida wa repubulika ari umugatorika hari icyo bihindura??? Warangiza ukongera ngo abagaturika nibo benshi kw’isi... And so ??Bihinduye icyi ? kuba ba muri nyamwinshi se hari uwo bizakiza ? Hari n’ubwo se bishatse kuvuga ko uba uri mu nzira y’ukuri ??
Njye icyo nababwira ni uko mu by’ukuli nta muntu uzaronka ubugingo kubera idini .

Higiro yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Wowe kamsha kenet umbaye kure mba ngukoze mu ntoki! jya ubabwira yenda bazagera aho bumve. Ushonje wese arashinga idini ngo abone ikimubeshaho, ariko wumvise umushumba ufite gahunda yo gutera inda aba kristu be bose ngo kugira ngo abone abayoboke benshi vuba? ikizima ni uko atari mu Rwanda. narumiwe. Kiriziya ni imwe itunganye Gatulika.

jacky yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Uyu muntu wiyita ngo ni din as n’uwutagira ubwenge , agatinyuka akavuga ngo abagatorika basenga amashusho, ese ko na perezida wa repubulika ari umugatoloka n’ibindi bihangange byinshi ku isi, kandi gatorika niryo dini ryabanje ninaryo rifite inyigisho z’ukuri. Naho ureke utwo tudini twanyu. Mureke gutukana kuko ibyo ni ubugoryi n’ubushenzi. Nonese ko mubona dusenga ayo mashusho kuki mutibaza impamvu dukomeza kuyasenga , abagatolika barenga miliyari , naho se akadini gahagaze gute ? Tuguhaye gasopo, ntuzongere.

Kamsha Kenet yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Uyu muntu wiyita ngo ni din as n’uwutagira ubwenge , agatinyuka akavuga ngo abagatorika basenga amashusho, ese ko na perezida wa repubulika ari umugatoloka n’ibindi bihangange byinshi ku isi, kandi gatorika niryo dini ryabanje ninaryo rifite inyigisho z’ukuri. Naho ureke utwo tudini twanyu. Mureke gutukana kuko ibyo ni ubugoryi n’ubushenzi. Nonese ko mubona dusenga ayo mashusho kuki mutibaza impamvu dukomeza kuyasenga , abagatolika barenga miliyari , naho se akadini gahagaze gute ? Tuguhaye gasopo, ntuzongere.

Kamsha Kenet yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

uwo mupapa yakoze ibintu byinshi byiza cyane imana imuhe iruhuko ridashira

mimi yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ubwo baraje iyo shusho nayo bajye biyikubita imbere ubundi bayambaze. Abakatorika we!

din yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka