Peter Mutharika yatangaje ko yifuza kongera kuyobora Malawi
Uwahoze ari perezida wa Malawi Peter Mutharika yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2025 kandi azakemura ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri Malawi.
Uyu mukambwe wujuje imyaka 84 y’amavuko mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize, yatangaje ko yifuza kongera kuyobora Malawi, igihugu yayoboye kuva 2014 kugeza 2020 ubwo yatsindwaga mu matora.
Mutharika afashe iki cyemezo cyo kongera kwiyamamariza kuyobora Malawi, nyuma yuko abaturage batishimiye ubuzima barimo, akavuga ko azanwe no kubakura muri ubwo buzima bubi.
Ati: “Amarira y’Abanyamalawi. Ngaruwe no gukura iki gihugu mu buzima bubi kirimo.”
Mutharika yongeyeho ko igihe yaba agarutse ku butegetsi, ishyaka rye Democratic Progressive Party (DPP) ryashyira ubukungu ku rwego rwiza mu myaka ibiri gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|