Peter Mutharika wayoboye Malawi yatsinze amatora ku majwi 57%

Uwahoze ari Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, yatangajwe ko ari we watsinze amatora yabaye mu cyumweru gishize, biba intsinzi ikomeye kuri uyu mukambwe w’imyaka 85.

Peter Mutharika wayoboye Malawi yatsinze amatora ya 2025
Peter Mutharika wayoboye Malawi yatsinze amatora ya 2025

Ibyavuye mu matora bigaragaza ko yatsinze ku majwi 57%, mu gihe Perezida Lazarus Chakwera, w’imyaka 70 wari ku butegetsi, yabonye 33%.

Chakwera, wahoze ari Pasiteri mbere yo kwinjira muri politiki, yemeye koyatsinzwe mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa ku mugaragaro, maze ahamagara Mutharika amwifuriza intsinzi.

Mutharika, wahoze ari umwarimu w’amategeko, yayoboye Malawi kuva mu 2014 kugeza mu 2020, ubwo yatsindwaga na Chakwera wari wamurushije amajwi menshi.

Agarutse ku butegetsi mu gihe ubukungu bw’igihugu buri mu bibazo bikomeye, harimo kubura lisansi no kubura amadovize, nanone iki gihugu gisanzwe gifite ibibazo by’ubukene.

Ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro kiri hafi ya 30%, mu gihugu benshi mu baturage babaho ku madolari 2 cyangwa munsi yayo ku munsi.

Komisiyo y’amatora yavuze ko yakoresheje iminsi umunani yose yemererwa n’amategeko, kugira ngo itangaze ibyavuye mu matora, no kubanza gukora igenzura neza ndetse no gukemura ibirego byari byatanzwe.

Amatora yo mu 2019, na yo yatsinzwe na Mutharika, yateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga rw’igihugu, nyuma yo gusanga harimo amakosa menshi arimo no guhindura ibyavuye mu matora.

Umuvandimwe wa Mutharika, Bingu, na we yayoboye Malawi ariko apfira ku butegetsi mu 2012.

Mu ijambo rye ryo kwemera gutsindwa, Chakwera yavuze ko n’ubwo yari afite impungenge ku makosa no ku bintu bimwe bidasobanutse byagaragaye, yemeye ibyavuye mu matora ku bw’ibitekerezo by’abaturage benshi bifuzaga ko ubutegetsi bwahinduka.

Ati “Ayo makosa ntasobanura ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko Prof. Mutharika ari we watsinze atari ukuri, cyangwa bitagaragaza ubushake bw’abaturage.”

Iri jambo rye ryatumye abafana ba Mutharika i Lilongwe basagwa n’ibyishimo, buzura mu mihanda baririmbaga banabyina intsinzi.

Abashoferi bavugije amahoni, bacuranga umuziki cyane, mu gihe abagenzi b’abanyamaguru babyinaga, baririmba kandi basakuza bati “Adadi,” bisobanura papa mu rurimi rw’aho rwitwa Chichewa.

Mu gihe cya Chakwera, ibibazo bya Malawi byariyongereye cyane, birimo ruswa ikabije, ubukungu bukunze kugwa, igiciro cy’imibereho kiri hejuru, kubura amashanyarazi kenshi n’ibura ry’amadovize.

N’ubwo ibi bibazo byari bihari no mu gihe cya Mutharika, byarushijeho gukara mu gihe cya Chakwera. Ibi byatumye Abanya-Malawi bashaka ubundi buyobozi.

Kuri ubu, Mutharika agomba kugaragaza ko ashobora kongera guhangana n’izamuka ry’ibiciro, nk’uko yabigenje mu gihe cya mbere yayoboraga iki gihugu.

Mu gihe cy’amatora, Mutharika yabonekaga gake mu ruhame, bitandukanye na Chakwera wakoreye mitingi nyinshi hirya no hino muri Malawi.

Ibyo byazamuye ibihuha byinshi ku buzima bwe, ndetse bibaza niba afite imbaraga zo kongera kuyobora Malawi afite imyaka 85.

Igihe cyo kurahirira ku mugaragaro kigomba gutegurwa hagati y’iminsi irindwi na mirongo itatu, nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka