Peru: Leta yasabwe gutanga indishyi ku bagore yafungiye urubyaro ku gahato
Umuryango w’Abibumbye wasabye Leta ya Peru, gutanga indishyi z’akababaro ku bagore yafungiye urubyaro ku gahato, kuko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Iyi Politiki yo gufungira abagore urubyaro ku gahato, yashyizweho mu myaka ine ya nyuma ku buyobozi bwa Perezida Alberto Fujimori, wabaye Umukuru w’Igihugu cya Peru kuva mu 1990 kugera mu 2000.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bitangaza ko bamwe mu bagore bafungiwe urubyaro ku gahato, bavuga ko byabagizeho n’ingaruka zikomeye ku mubiri no mu mutwe.
Komite y’umuryango w’Abibumbye (UN), ishinzwe kurwanya ivangura rikorerwa abagore ivuga ko byakoze ku babarirwa mu bihumbi, bityo ko ari urugomo rushingiye ku gitsina kandi bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Leta ya Peru ishinjwa ko itigeze yita ku gukora iperereza kuri ibyo bikorwa byakorewe abagore. Leta yasabwe kubyitaho ndetse ikanashyiraho gahunda ihamye yo gutanga indishyi kuri abo bagore.
Guverinoma ya Peru yo ivuga ko yafungiye urubyaro abagore mu rwego rwa Politiki yo kuringaniza urubyaro. Abashakashatsi bemeza ko byakozwe ku gahato ku bagore barenga 300,000, ndetse no ku bagabo bagera ku 25,000.
Ohereza igitekerezo
|