Peru: Bakomeje imyigaragambyo yo gusaba Perezida kwegura

Ibihumbi by’abigaragambya muri Peru, ku wa Kabiri berekeje mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Lima, aho bagiye guhurira n’abandi benshi kugira ngo bashobore kumvikanisha ijwi ryabo nk’uko babivuga, basaba ko Perezida uriho, Dina Boluarte yegura.

Umwe mu bigaragambya witwa Jimmy Mamani, avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yagize ati “Tugiye mu Murwa mukuru kumvikanisha ijwi ryacu”.

Guhera ku wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, amagana y’abaturage batangiye ingendo zituruka mu bice batuyemo berekeza mu mu Murwa mukuru, aho bategura gukora imyigaragambyo yo mu buryo bw’ituze, basaba Perezida w’icyo gihugu kwegura.

Muri rusange imyigaragambyo yo kwamagana Perezida uri ku butegetsi, yatangiye mu byumweru bitanu bishize, kugeza ubu abantu 42 akaba ari bo bamaze gutakariza ubuzima mu bushyamirane hagati y’abigaragambya na Polisi, nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Urwego rw’Umuvunyi muri Peru.

Icyo abigaragambya basaba cya mbere, ni uko Perezida Dina Boluarte uyoboye Peru muri iki gihe yegura, ikindi ni uko hategurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu mu buryo bwihuse, no gushyiraho Inteko Ishinga Amategeko yubaka, ariko ikibazo bahuriraho na Jimmy Mamani, ni uko Guverinoma iriho idashaka kumva ibyo abo baturage basaba.

Umubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko witwa Anastasia Lipe Quispe, yabwiye AFP ati “Tuzajya i Lima, uburyo bwose twakoresha ngo tugereyo n’iyo byaba ngombwa ko tugenda n’amaguru, Dina Boluarte yavuze ko adashaka kutubona, ubwo rero agiye kutwumva”.

Mu rwego rwo guhangana n’uko kwivumbagatanya kw’abaturage, guhera ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, hatangajwe ibihe bidasanzwe (état d’urgence), bizamara iminsi 30, ibice by’igihugu byashyizwe mu bihe bidasanzwe harimo Umurwa Mukuru Lima, Cusco, Callao na Puno, ibyo byari byashyizweho n’igisirikare, ariko abaturage batangiye kurenga kuri ayo mabwiriza mashya guhera ku wa mbere, bakomeza kwigaragambya.

Minisitiri w’Ingabo wa Peru, Jorge Chavez, yatangaje ko hazarebwa ikiri ngombwa cyakorwa, kugira ngo hatagira imvururu ziba mu gihugu, n’ubwo Guverinoma yo yatangaje ko uburenganzira bwo kwigaragambya bugomba kubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka