Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa ntazitabira inama ya G20 izabera mu Buhinde

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ntazitabira inama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi ‘G20’, izabera mu Buhinde.

Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping

Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang, ni we uzaba ayoboye itsinda ry’abazaturuka i Pékin bajya muri G20 mu mpera z’iki cyumweru, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ku wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023.

Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Minisitiri w’Intebe Li Qiang ari we uzajya mu nama ya G20 mu Buhinde, ibyo bikaba byatumye byumvikana ko Perezida Xi Jinping ashobora kuzaba atayitabiriye.

Muri iryo tangazo, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Mao Ning yagize ati "Ku butumira bwa Guverinoma y’u Buhinde, Minisitiri w’Intebe Li Qiang azitabira inama ya 18 ya G20 i New Delhi mu Buhine, ku matariki 9 na 10 Nzeri ".

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yabwiye abanyamakuru ko yumva aciwe intege no kuba Perezida Xi Jinping atazaza muri iyo nama, ariko ko azamushaka. Yagize ati "Ndumva binciye intege, ariko nzamushaka duhure”.

Mao Ning yagize ati "Ihururo rya G20 rifite akamaro gakomeye cyane mu bijyanye n’ubutwererane mpuzamahanga mu rwego rw’ubukungu. Mu gihe azaba ari muri iyo nama, Minisitiri w’Intebe Li Qiang, azatanga ibitekerezo by’aho u Bushinwa buhagaze ku bijyanye n’ubutwererane muri G20, anahamagarire ibihugu bigize G20 kongera ubumwe n’ubutwererane no gukorera hamwe kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo byugarije Isi, bibangamira ubukungu n’iterambere”.

Umuryango wa G20 uhuriza hamwe ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, ni ukuvuga ibihugu 19 n’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, bihagarariye 85% by’umusaruro mbumbe w’Isi, ndetse bikaba bigizwe na 2/3 by’abatuye Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka