Perezida William Ruto yatangije ibiganiro by’ubuhuza hagati y’impande zihanganye muri Sudani y’Epfo

Perezida wa Kenya William Ruto yatangije ibiganiro by’ubuhuza bigamije amahoro no guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye muri Sudan y’Epfo, yizeza ko yiteguye gutanga umusanzu mu kurangiza uruhererekane rw’amakimbirane n’umutekano muke byayogoje icyo gihugu.

Ibi biganiro by’ubuhuza hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit n’Ishyaka SPLM (Sudan People’s Liberation Movement) byitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, uwa Zambia, Hakainde Hichilema, uwa Namibia, Nangolo Mbumba, uwa Centrafrique, Faustin-Archange Touadera n’abandi.

Perezida Ruto yavuze ko Kenya yiteguye gufasha Sudani Y’Epfo kurangiza amakimbirane n’umutekano muke urangwa muri iki gihugu kugira ngo abaturage bashobore kugera ku mahoro n’iterambere kuko bamaze igihe kirekire mu ntambara.

Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yashimiye Perezida Ruto ko yemeye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bya Sudani y’Epfo, avuga ko yizeye ko ubuhuza buzatanga umusaruro mwiza mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 muri iki gihugu.

Perezida Kiir yavuze ko Guverinoma ya Sudani y’Epfo izitabira ibiganiro kandi yizeye ko bizatanga umusaruro igihe impande zombi zizaba zemeye gutanga ituze ryo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Ati "Twizeye ko imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi nayo ifite icyifuzo cyo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, nibimara kugerwaho kuganirwaho no kwemeranywa, bizazana umutekano n’iterambere rirambye mu karere, atari Sudani y’Epfo gusa."

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, kikaba kikiri mu rugendo rwo kwiyubaka kuko cyashegeshwe n’intambara yatangiye mu 2013 ihanganishishe Leta n’Ishyaka SPLM (Sudan People’s Liberation Movement).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka