Perezida William Ruto ari mu ruzinduko muri Amerika
Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi.
Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ku wa 20 Giurasi 2023, byatangaje ko byishimiye kwakira Ruto na madamu we.
Byanditse biti:” Amerika yakiriye neza Perezida William Ruto na Madamu we Rachel Ruto, i Atlanta, Georgia. Uru ruzinduko muri Atlanta ni igice cya mbere cy’ubufatanye bwa dipolomasi hagati ya Kenya n’Amerika.”
Muri uru ruzinduko, William Ruto yahuye n’Abanyakenya baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Cobb Galleria Centre, Atlanta, Georgia.
Perezida Ruto yavuze ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zabaye inshuti nziza ya Kenya mu buvuzi.
Yagize ati:” U.S.A yabaye inshuti nziza mu bikorwa remezo, no mu bushakashatsi bugamije guhangana n’indwara zanduza. Turashaka kongera ubufatanye, harimo no gukora inkingo, bizana iterambere kuri twese.”
Ku wa kane ni bwo ibi biganiro bya Biden na Ruto bizaba, bikazagaruka ku bufatanye mu bucuruzi n’umutekano, harimo nuko Kenya yiyemeje kuyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kugarura umutekano muri Haiti, wangijwe n’ubutegetsi bushingiye ku dutsiko tw’amabandi.
Kenya yemeye kohereza abapolisi 1.000, kandi ikazayobora ubutumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.
Biteganijwe ko icyiciro cya mbere cy’abapolisi ba Kenya bazakora urugendo rw’ibirometero 12.500 berekeza mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince muri iki cyumweru, nk’uko AFP yabitangaje.
Kenya iri mu bihugu 10 bya mbere bikomokamo abirabura bimukira muri Amerika nk’uko Pew Research Centre yabigaragaje mu bushakashatsi yakoze 2019.
William Ruto ni we muyobozi wa mbere wo muri Afurika uzaba yakiriwe na perezida wa Amerika Joe Biden kuva yatorwa mu 2020.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|