Perezida wa Zambia yirukanye abayobozi bakuru mu Ngabo n’uwa Polisi

Perezida mushya wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi, anagaragaza ko izo mpinduka zigamije gushyiraho ubuyobozi bubazwa ibyo bukora n’abaturage.

Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema
Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema

Ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Perezida Hichilema yatangaje abayobozi bashya b’ingabo za Zambia, izirwanira mu kirere n’izishinzwe izindi serivisi imbere mu gihugu ndetse n’abungiriza babo hamwe n’umuyobozi mukuru mushya wa Polisi.

Abakomiseri bose ba polisi mu karere bakuwe ku mirimo yabo ariko ababasimbuye ntibahise batangazwa, nk’uko bytangajwe na VOA.

Perezida Hichilema yavuze ko abahawe imirimo mishya bagomba gukorana akazi kabo umutima ushaka, kandi bagakorera igihugu bashishikaye bubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ ubwisanzure byubahirizwa.

Yavuze ko abapolisi bagomba gukora igenzura rikwiye mbere yo gufunga abakekwaho icyaha kandi ko "ntawe ugomba gufatwa mbere y’uko iperereza rirangira".

Hichilema watorewe kuba Perezida wa Zambia mu ntangiriro z’uku kwezi ku ntsinzi itoroshye, mu bihe byashize yakorewe ubugizi bwa nabi na Polisi aho yagiye arangwa no gufatwa agafungwa kenshi nyuma yo kugerageza kuba prezida inshuro eshanu (5) atsindwa, akaza gutsinda ku nshuro ya 6.

Icyakora Perezida Hichilema yari yaragiye asezeranya ko azakemura ibibazo bikomeye byavugwaga mu nzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka