Perezida wa US yavuze ko atazoherereza Ukraine indege z’intambara
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) Joe Biden, yakuriye inzira ku murima Ukraine avuga ko nta gahunda yo kuyiha indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16, n’ubwo abayobozi ba Ukraine bamaze iminsi bamusaba inkunga yo mu kirere.
Itangazamakuru ryamubajije niba US ifite gahunda yo guha Ukraine izo ndege, Biden asubiza mu ijambo rimwe gusa agira ati “Oya”. Ibi Biden abivuze nyuma y’umunsi umwe umuyobozi w’u Budage nawe avuze ko nta byo kohereza indege muri Ukraine bateganya.
Ukraine imaze iminsi ivuga ko ikeneye indege z’intambara kabuhariwe mu kumisha ibisasu kugira ngo ibashe kugenzura ikirere cyayo mu rugamba ruyishyamiranyije n’u Burusiya. Indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 (Falcon Fighter Jets), ni zimwe mu ndege zizwiho gukora ako kazi neza nta guhusha kandi zikoreshwa n’ibindi bihugu birimo u Bubiligi na Pakistan.
Ukraine iramutse izibonye yaba isa n’ibonekewe, kuko izo bafite ari izo mu gihe cy’Abasoviyete, zakozwe mbere y’uko Ukraine yiyomora kuri leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (USSR) mu myaka isaga 30 ishize.
Perezida Biden ariko n’ubwo akomeje kwima amatwi Ukraine imusaba inkunga y’indege, avuga ko bazakomeza kuboherereza inkunga za gisirikare mu bindi bikorwa.
Mu cyumweru gishize ubuyobozi bwa US bwatangaje ko buzaha Kyiv (Ukraine) ibifaru 31 byo mu bwoko bwa Abrams, u Bwongereza n’u Budage nabyo bikaba byaremeye gutanga inkunga nk’iyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|