Perezida wa Tunisia yirukanye Minisitiri w’Intebe
Perezida wa Tunisia Kaïs Saïed, yirukanye Minisitiri w’Intebe w’iki guhugu, Kamel Madouri, wari umaze kuri uwo mwanya amezi atageze ku munani, ahita anashyiraho umusimbura.

Izo mpinduka zabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane rishyira uwa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, Perezida Kaïs ahita anashyiraho Sarra Zaafrani Zenzri, umugore n’ubundi wari usanzwe muri Guverinoma ya Tunisia.
Kugeza ubu nta bisobanuro Perezida Kaïs aratanga ku bijyanye n’iyirukanwa rya Kamel Madouri, gusa rikaba rije mu gihe iki gihugu kiri mu bibazo bitoroshye by’ubukungu, ndetse gishinjwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) gufunga abatavuga rumwe na Leta, nk’uko byagarutsweho na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.
Kamel Madouri abaye Minisitiri w’Intebe wa kane wirukanwe kuri uwo mwanya kuva mu 2021
Ohereza igitekerezo
|