Perezida wa Tanzania yavuze ko hashyizweho ingamba zo guhangana na Covid-19

Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko hari impinduka zikomeye zabaye mu gushaka igisubizo ku cyorezo cya Covid-19 muri icyo gihugu.

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania

Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Mata 2021, ubwo bari mu muhango wo kurahira kw’Abaminisitiri, Perezida Samiya Suluhu yatangaje ko hari itsinda ry’impuguke rizagira inama Guverinoma ku ngamba zo kurwanya Covid-19.

Ni nyuma y’ibyavuzwe na Perezida uherutse kwitaba Imana, John Magufuli, agaragaza ko muri Tanzania nta covid-19 ihari ndetse hakaba nta mabwiriza yo kuyirinda yigeze ashyirwaho

President mushya, Samia yatangaje ko Tanzania idashobora kubaho yitandukanyije nk’ikirwa mu kurwanya icyo cyorezo.

Perezida Samia yanagaragaje impinduka zikomeye zishobora kuba muri politiki y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Tanzania, ategeka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mushya, Liberata Mulamula, gushyiraho ingamba zo guhindura umubano mpuzamahanga kuko ngo nta gihugu gishobora kugenda cyonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka