Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatanze imbabazi ku mfungwa zisaga 5,000

Ku ya 26 Mata 2021, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 57 y’ubumwe bwa Tanzania, Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan yatanze imbabazi ku mfungwa 5,001 zari zarahanishijwe ibihano byo gufungwa imyaka itandukanye.

Samia Suluhu, Perezida wa Tanzania
Samia Suluhu, Perezida wa Tanzania

Izo mfungwa zahawe imbabazi, muri rusange zafunguwe nyuma yo kugabanyirizwa kimwe cya kane cy’igihano zari zarahawe, hakurikijwe amabwiriza agenga amagereza muri Tanzania.

Msigwa Gerson, Ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Tanzania, yasobanuye ko abo bafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, bazakomeza gukora imirimo isimbura imyaka bari basigaje gufungwa.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasabye izo mfungwa zose zafunguwe, gukurikiza neza inyigisho bahawe mu gihe bari bafunze, nyuma ngo bagende bafatanye n’abaturage basanze aho bataha mu kubaka igihugu cyabo kandi bitwararika cyane kubahiriza amategeko y’igihugu.

Perezida Samia yagize ati “Nongeye kubasaba Batanzania, ni byiza ko uyu munsi tuzikana imyaka 57 ishize habayeho kwihuza kwa Tanganyika na Zanzibar bikaba Tanzania, tukazirikana ubwitange bw’abantu batandukanye bwabayeho ngo hubakwe igihugu, ni inshingano za buri wese mu gukomeza kubaka igihugu gikomeye”.

Perezida Samia kandi yasezeranyije Abanyatanzania ko azakomeza guteza imbere no kurinda ubwo bumwe bwa Tanganyika na Zanzibar, aharanira icyateza imbere abaturage bo kuri izo mbande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka