Perezida wa Senegal yatangaje ko hagiye gukorwa ubugenzuzi kuri peteroli, gaze n’ubucukuzi
Perezida wa Senegal uherutse gutorwa Bassirou Diomaye Faye mu ijambo ryaciye kuri televiziyo ku mugoroba wo kuwa Gatatu yavuze ko guverinoma ye igiye gukora ubugenzuzi ku musaruro w’ibikomoka kuri peterori, gaze, no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu ijambo rye, Perezida Faye yaboneyeho no kwizeza abashoramari ko bahawe ikaze mu kuyishora muri Senegal.
Uyu Mukuru w’Igihugu ukiri mushya, akaba ari nawe muto mu mateka y’igihugu, yavuze no ku mizero afite ku bijyanye n’impinduka yifuriza Senegal nyuma yo gutsinda mukeba we Amadou Ba, bari bageretse mu matora yo kuwa 24 Werurwe 2024.
Ubugenzuzi Senegal igiye gukora muri ibyo bikorwa uko ari ibitatu (peteroli, gaze n’ubucukuzi), ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi Faye yiyemeje gushyira imbere akimara kurahirira kuyobora igihugu kuwa Kabiri.
Perezida Faye ati "Kubyaza umusaruro umutungo kamere wacu, igikorwa kireba abaturage nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga, bizahabwa umwanya w’ibanze muri guverinoma yanjye".
Faye yakomeje agira ati "Nzakurikizaho kugaragaza abakwiye kuyobora ibigo birebwa n’ako kazi, ndetse hanakorwe ubugenzuzi mu bikorwa by’ubucukuzi, peteri na gaze”.
Uyu mugabo w’imyaka 44 wahoze ari umugenzuzi w’imisoro yakomeje avuga ko uburenganzira bw’umushoramari buzahora bwubahirizwa, kimwe n’inyungu z’igihugu n’iz’abaturage.
Senegal irateganya gutangira kubyaza umusaruro ibikomoka kuri peterori na gaze guhera hagati mu 2024. Umushinga Sangomar wa peterori na gaze w’ikigo kitwa Woodside Energy urateganya gutunganya utugunguru 100,000 ku munsi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twitegu yeguto rakagame kukontawunditwa toraa atarinkatwe abanya rwanda