Perezida wa Mozambique yasubije abamunenze kwakira ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yemeza ko guhuza ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ye, mu gihe bamwe mu bayobozi mu bihugu bigize Umuryango wa SADC bavuga ko bitari bikwiye ko Ingabo z’u Rwanda zibatanga mu birindiro byo guhashya inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi
Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi

Tariki ya 10 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Ingabo muri Afurika yepfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yanenze icyemezo cyo kohereza Ingabo za RDF muri Mozambique mbere y’iza SADC, avuga ko "bibabaje" kuba ukuza kw’Ingabo z’u Rwanda "kwabaye mbere y’uko SADC yohereza Ingabo zayo".

Filipe Nyusi ari mu bikorwa byo gusura ingabo mu Ntara ya Sofala kuva tariki ya 12 Nyakanga 2021, yagize ati "turi igihugu cyigenga kandi SADC irabyubaha".

Nyusi yongeyeho ko SADC yemeye ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gushaka izindi nkunga mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, kandi yizeza imikoranire myiza.

Ati "Tuzakorana n’abavandimwe bacu mu Rwanda na SADC". Perezida Nyisi yongeye gushimangira ko abazayobora urugamba rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri Cabo Delgado ari Abanya Mozambike, bazi neza ahabera imirwano.

Biteganyijwe ko ingabo zihuriye mu mutwe wa SADC zizagera muri Mozambike ku itariki 15 Nyakanga 2021, mu gihe ibikorwa byo kugeza Ingabo z’u Rwanda mu birindiro muri Mozambike bigeze kure.

U Rwanda rutaba muri SADC, rumaze kohereza ingabo mu bihugu bya Mozambique na Santrafurika mu gushyigikira ubutegetsi buriho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki ni igikorwa cyiza cyane cyo gutabara abantu bali mu kaga.Benshi bemeza ko byatewe n’umubano mwiza hagati ya Kagame na Macron.Bavuga ko ingabo zacu zigiye kurinda company y’Abafaransa yitwa Total icukura Gas muli Mozambique,ahitwa Palma.Ntawe uzi icyo France yatanze ngo Rwanda yohereze ingabo.Ni ibanga rikomeye hagati ya presidents bombi.Gusa umuntu yakwibaza niba baragiye kurwanira igihugu cy’u Rwanda,kuko bitwa ingabo z’igihugu.

masabo denis yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Undise barakazwaniki bagiyemukazi RDf nibauabatanzeyo bitwaye iki? Nyusi ibyoyakoze birimushinganoze? Ibyoni amatikugusa

Bobo yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka