Perezida wa Koreya ya Ruguru yategetse igisirikare cye gukaza imyiteguro y’intambara

Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yategetse igisirikare cye gukaza no kwagura imyitozo njyarugamba igamije kwitegura intambara hagamijwe gukomeza gushotora no kwereka ibihugu bituranyi ndetse na Amerika ko iki gihugu gifite intwaro.

Ibi, Perezida Kim yabitangaje ejo ku wa Mbere, Kim ubwo yari ayoboye inama ya Komisiyo Nkuru ya Gisirikare y’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru.

Iyi nama ibaye mu gihe hari ibimenyetso muri Koreya ya Ruguru ko iri gutegura imyiyereko ya gisirikare yo kwerekana ibikoresho bigezweho by’intwaro za kirimbuzi zigenda ziyongera igamije gutera impungenge Amerika ndetse n’abambari bayo bo muri Aziya.

Abagize iyo komisiyo ikomeye ya gisirikare baganiriye ku bikorwa bitandukanye bigamije kuzana “impinduka zikomeye” mu gisirikare cy’iki gihigu ndetse no gukaza umurego mu myitozo yo kunoza imyiteguro y’intambara.

Mu cyumweru gishize, Koreya ya Ruguru yavuze ko izarwanya ingabo za Amerika yifashishije intwaro kirimbuzi nyinshi cyane kuko yamaganye gahunda y’iki gihugu bidacana uwaka yo kwagura imyitozo ya gisirikare no gutanga ubwirinzi ihuriyeho na Koreya yepfo.

Koreya ya Ruguru mu mwaka ushize wa 2022 yarashe ‘misille ballistiques’ zirenga 70 harimo n’izishobora kuba zifite ingufu za kirimbuzi zagenewe guterwa muri Koreya y’Epfo no ku butaka bwa Amerika.

Iki gihigu gisobanura ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwamagana imyitozo yaguye y’ingabo z’Amerika hamwe na Koreya y’Epfo, yari yaragabanutse ku butegetsi bwa Donald Trump.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi bijyanye n’intambara.Reba Ukraine,Israel ishaka gutera Iran,China ishaka gufata ikirwa cya Taiwan ku ngufu,China ishotora Amerika,etc...Muli make,isi irugarijwe.Abasesenguzi benshi bakomeye (geostrategists)bahamya ko intambara ya 3 y’isi yegereje.Gusa tujye tumenya ko imana idashobora kwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ijambo ryayo rivuga ko izabatanga ikabatwikana n’intwaro zabo.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-02-2023  →  Musubize

Muli 1947,abahanga (scientists) bali bakuliwe na Einstein,bashyizeho isaha ibara aho imperuka y’isi igeze.Yitwa the Doomsday Clock.Ejobundi bayishyize kuli 23H58’30’’(Sa sita y’ijoro ibura umunota umwe n’amasegonda 30).Bisobanura ko imperuka ibura umunota umwe n’amasegonda 30).Muli make irabura igihe gito cyane.

rwabuhihi yanditse ku itariki ya: 9-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka