Perezida wa Colombia yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Perezida wa Colombia yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera imbaraga yashyize mu guhagarika intambara yamaze imyaka 52, icyo gihugu cyarwanaga n’inyeshyamba za FARC.

Perezida Juan Manuel Santos yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel
Perezida Juan Manuel Santos yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016, komite ishinzwe gutoranya abahabwa icyo gihembo, iri mu gihugu cya Norway, yavuze ko yashimye uburyo Perezida Juan Manuel Santos yagiranye amasezerano y’amahoro n’umutwe wa FARC muri Nzeli 2016, nyuma y’imyaka ine y’ibiganiro.

Abaturage ba Colombia ariko banenze iyo mishyikirano mu matora yabaye tariki 02 Ukwakira 2016, yo kwemeza ayo masezerano, aho abaturage bangana na 50.21% batoraga “Oya”.

BBC ivuga ko iyo ntambara hagati ya Colombia n’inyeshyamba yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 260 naho abarirwa muri miliyoni esheshatu bakuwe mu byabo.

Kaci Kullmann Five, Perezida wa komite itora abahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel , avuga ko Perezida Santos akwiriye icyo gihembo.

Agira ati “Iki gihembo kigomba kugaragara nk’igituwe abaturage ba Colombia batigeze bacika intege mu guharanira amahoro nubwo banyuze mu bihe bikomeye, kigaturwa kandi impande zose zaharaniyekugera ku amahoro.”

Perezida Santos yatsinze abandi bari bahanganye nawe babarirwa muri 376, 228 bari abantu ku giti cyabo naho 148 yari imiryango.

Mu bo bari bahanganye bahabwaga amahirwe harimo Papa Francis, Edward Snowden, Minisitiri w’Intebe w’Ubudage Angela Merkel na Dogiteri Denis Mukwege.

Igihembo cy’amahoro cyiritiriwe Nobel, gifite agaciro k’ibihumbi 930$, abarirwa muri miliyoni zirenga 700RWf, kizahabwa Perezida Santos tariki ya 10 Ukuboza 2016, ku munsi Nobel yapfiriyeho.

Abandi bamaze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel harimo Kailash Satyarthi na Malala Yousafzai waje mu Rwanda, Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee na Tawakkol Karman, Perezida w’Amerika Barack Obama, Wangari Maathai na Nelson Mandela.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka