U Bufaransa: Ishuri rizwiho gutanga abayobozi na Perezida Macron yizemo rigiye gufungwa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ishuri rya Ecole Nationale d’Administration (ENA) ryigwamo n’abazakora mu nzego nkuru z’icyo gihugu, rigiye gufungwa hagamijwe guca ubusumbane mu Bafaransa, kuko ryigwamo n’abana b’abakomeye gusa.

Iri shuri rigiye gufungwa ryatangiye mu 1945, ryigwagamo n'abo mu miryango ikomeye bavamo abayobozi
Iri shuri rigiye gufungwa ryatangiye mu 1945, ryigwagamo n’abo mu miryango ikomeye bavamo abayobozi

Biteganyijwe ko Perezida Macron abitangariza mu nama agomba kugirana n’abayobozi bo mu nzego nkuru hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma y’uko igitekerezo cyo gufunga iryo shuri yagikomojeho bwa mbere mu 2019.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu bihe bitandukanye kenshi bagiye bavuga ko ENA ari ishuri ry’abishoboye gusa, aho bagiye bagaragaza ko abavuka mu miryango ikennye badahabwa uburenganzira bungana mu burezi, kuko iryo shuri ryigamo abakomoka mu miryango ikomeye ndetse akenshi bakaba ari abana b’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Abanyeshuri 100 ni bo bonyine bakirwa muri iryo shuri buri mwaka, bakarangiza bahabwa akazi mu nzego nkuru z’igihugu.

Abayoboye u Bufaransa barimo François Hollande na Jacques Chirac ni ho bize, ndetse na Emmanuel Macron ubwe yaryizemo.

Perezida Macron ufite gahunda yo kubaka u Bufaransa buri muturage yisangamo, ngo arashaka kurifunga kuko rituma bamwe bumva ko hari ibyo batemerewe.

Inkuru yatangajwe na BBC ivuga ko gufunga iryo shuri bibonwa nk’uburyo bwo gukomeza kwiyegereza Abafaransa kuri Macron, witegura amatora ya Perezida mu mwaka utaha wa 2022.

Perezida Macron arateganya gufunga iryo shuri kuko ngo rigaragaza ubusumbane mu Bafaransa
Perezida Macron arateganya gufunga iryo shuri kuko ngo rigaragaza ubusumbane mu Bafaransa

Mu mwaka wa 1945, nyuma y’intambara y’isi yose nibwo Ecole Nationale d’Administration yatangijwe na President Charles de Gaule wari uyoboye u Bufaransa.

Bivugwa ko yashinze iryo shuri agamije kongera kubaka icyo gihugu kigakomera, binyujijwe mu kuzajya kiyoborwa n’abantu bigishijwe mu buryo bwihariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye n’umvako ar’intambwe ikomeye itewe mumateka ya demokarasi n’uburinganire mu Bufaransa,nka kimwe mu bihugu biyoboye isi n’afurika.
Yewe, ari muri mumateka y’ibihugu by’ibihangange kw’isi nka Reta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza,... Hari ibigo by’amashuri byakira abana bakomoka mumiryango ikomeye, bitezwe kuzayobora igihugu. Macron araba aciye agahigo,anahaye urugero amahanga kubw’ubusumbane m’umuryango, ivangura, ubutabera n’uburezi bungana kubaturage Bose.
Murakoze !

NSENGA BENJAMIN yanditse ku itariki ya: 12-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka