Perezida Touadéra yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika

Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, mu rugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu Karere ka Damara.

Perezida Touadéra, yakiriye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda barimo abasirikare bakuru, aba Ofisiye ndetse n’abandi bafite amapeti mato bagera kuri 200.

Muri uyu musangiro, Ingabo z’u Rwanda zagize umwanya wo kwiyerekana mu mikino njyarugamba, ndetse no mu mbyino gakondo, mu rwego rwo kwidagadura.

Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame ku nkunga n’ubufatanye na Repubulika ya Santrafurika, mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santrafurika, Col Egide Ndayizeye, yashimiye Perezida Touadéra ku bw’urugwiro yabakiranye, ndetse anashima ubufatanye bwiza bafitanye n’Ingabo z’icyo gihugu mu kubungabunga umutekano wa wacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka