Perezida Putin yasinye itegeko rimwemerera kwiyamamariza izindi manda ebyiri

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Mbere tariki 5 Mata 20201, yashyize umukono ku itegeko rimwemerera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida akabona manda ebyiri z’inyongera, imwe imara imyaka itandatu, ibimuha amahirwe yo kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2036.

Putin yemerewe kongera kwiyamamariza izindi manda ebyiri
Putin yemerewe kongera kwiyamamariza izindi manda ebyiri

Putin w’imyaka 68 uri ku butegetsi kuva mu 2000, yashyize umukono ku mushinga w’itegeko umwemerera kongera kwiyamamaza, nk’uko kopi y’ubutumwa bubigaragaza yashyizwe ku rubuga rwa Interineti rwemewe n’amategeko y’icyo gihugu.

Ikinyamakuru France 24 dukesha iyi nkuru, kivuga ko mu mwaka ushize mu rwego rwo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ari bwo Abarusiya bashyigikiye iryo vuguruirwa ryazanywe na Vladimir Putin, ndetse n’abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishya mu kwezi gushize.

Iryo tegeko rizemerera Putin kongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu nyuma y’uko manda ye ya kabiri izarangira mu 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo hamwe na president wa China bahanganye na Amerika ifatanyije n’Uburayi.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato, president wa China,XI Jinping,muli October 2020,yasabye Abasirikare “Kwitegura intambara”.Le 03/01/2021,Senate ya Amerika yavuze ko China irimo gutegura intambara ya 3 y’isi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka